U Burundi bwafashe undi mwanzuro ukakaye ugaragaza kwikoma Leta y’u Rwanda

6

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi Pierre Nkurikiye yemeje amakuru avuga ko imodoka zitwara abantu n’ibintu zahagaritswe kongera kwambuka imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi.

Nyuma y’aho tariki ya 30 Nyakanga 2016, Visi Perezida w’u Burundi Joseph Butore, yategetse Polisi n’ubuyobozi bw’iki gihugu ko batagomba kuzongera kwemera ko hari ibicuruzwa biva mu Burundi bijya mu Rwanda, kuri ubu hahagaritswe n’ingendo zakorwaga hagati y’ibi bihugu byombi hifashishijwe imodoka zitwara abantu n’ibintu.

Nkuko yabitangaje ku rukuta rwe rwa twitter, Pierre Nkurikiye, umuvugizi w’igipolisi cy’ u Burundi, yemeje iby’aya makuru avuga ko ku bw’umutekano w’imipaka yombi, imodoka z’ubwikorezi rusange zituruka mu Rwanda zitemerewe kwambuka umupaka uhuza ibi bihugu byombi.

Yagize ati:"Burundi: Kubw’umutekano w’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda n’imdoka z’ubwikorezi rusange bw’abantu ziva muri iki gihugu ntizemerewe kwambuka."


Ibi ni ibyo Pierre Nkurikiye yatangaje ku rukuta rwe rwa twitter

Kugeza ubu abagenzi bavaga mu Burundi baza mu Rwanda cyangwa bagakomeza i Bugande na bo babujijwe na Leta y’u Burundi kwambuka, abava muri Uganda bajya mu Burundi baciye mu Rwanda na bo baheze ku mupaka w’Akanyaru ugabanya ibi bihugu byombi.

Nyuma yo gufata uyu mwanzuro abakora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bari mu gihombo gikomeye aho bagaragaje ko babangamiwe no kuba akazi kabo kahagaritswe ndetse bakaba batemerewe kuzana imitungo yabo iri i Burundi ngo bayigarure mu Rwanda.

Umwe mu bagaragaje ko babangamiwe n’iki cyemezo ni Nizeyimana Olivier umuyobozi wa sosiyete itwara abagenzi (Volcano Express), uvuga ko imodoka ze zabaga mu Burundi zabujijwe kugaruka mu Rwanda.

Aganira n’Izuba rirashe Nizeyimana yavuze ko ari mu gihirahiro nyuma y’aho imodoka ze zifatiwe mu gihugu cy’u Burundi kuri ubu akaba nta modoka itwara abagenzi iri kwambuka umupaka.

Nizeyimana yakomeje asaba ubuyobozi bw’igihugu cy’u Burundi ko batafatira imitungo yabo ahubwo bakareka ba nyirayo bakayigarura mu Rwanda ntacyo bangije.

Ibi bibaye nyuma y’aho u Burundi bushyize mu majwi Leta y’u Rwanda buyikekaho kugira uruhare mu ihungabanywa ry’umutekano w’iki gihugu.

U Burundi bwatangiye gufata imyanzuro ikakaye irimo gufunga byinshi mu bikorwa bwahuriragaho n’u Rwanda gusa kuri ubu abahanga mu by’ubukungu bakaba bavuga ko ibikorwa biri gukorwa n’u Burundi bishobora gutuma ubukungu bw’u Burundi burushaho kuba ikibazo dore ko bwari busanzwe butifashe neza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Kubaho ni magirirane arko politike zo mukarere zirancanga kweri!gusa rubanda rugufi nitwe tubihomberamo!ubuse umuturage warutunzwe no gucuruz,imyembe,pomme n..izindi mbuto arabaho gute kumpande zombi?ubuse abantu abantu bakoraga busunes kigali_bujumbura barabaho gute?bazira kutumvika k,uduhugu tubiri gusa kdi twose tudashinga?yewe nta rwanda nta burundi!

  2. Bibwirako ari urwanda bahemukira gusa.yego natwe hari ibyo badufashaga kubijyanye no guhahirana cyangwa ingendo ariko ntagaciro gahambaye byari bidufitiye nkako tubafitiye.mbabajwe naba rubanda rugufi rwa Abarundi bagiye kwicwa ninzara kubera imyanzuro mibi batewe nubuyobozi bubi bafite.gusa basenge Imana ibatabare.

  3. Ni bakumire ubyabo byekugaruka ariko baturekere imodoka za volcano zacu zitahe kuko tweturihagije arikobo nzimezako ingaruka zizaba kuburundi

  4. Ni bakumire ubyabo byekugaruka ariko baturekere imodoka za volcano zacu zitahe kuko tweturihagije arikobo nzimezako ingaruka zizaba kuburundi

Tanga Igitekerezo