Nyaruguru: Rwiyemezamirimo arashinjwa kwambura abakozi yahagaritse atavuze

1

Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Muganza, baravuga ko bakoreye rwiyemezamirimo Sayinzoga Emmanuel ariko akabahagarika ku kazi atababwiye akagaha abandi ndetse akanga no kubahemba amafaranga arenga miliyoni bari barakoreye mbere.

Aba bakozi bavuga ko bahawe akazi n’uyu rwiyemezamirimo ngo bahumbike ingemwe z’inturusi zo gutera ahantu yari ari gutemesha ibiti bya pinusi nyuma bakanazitera. Gusa bavuga ko mu gihe biteguraga gutera izi ngemwe, ngo uyu rwiyemezamirimo yahise agurisha ibyo biti n’ababaji ndetse banemeranywa ko bazanamuterera izo ngemwe z’inturusi mu gihe abo bari barahawe akazi mbere bari baramaze guhumbika ingemwe zarakuze ndetse baranatangiye gucukura ibyobo ngo bazitere.

Aba baturage bavuga ko nyuma babonye abo bakozi bahawe akazi na Sayinzoga baje gufata ingemwe ngo batere bavuga ko baguze pinusi na Sayinzoga kandi ko bagomba guhita bamuterera inturusi, gusa ngo aba bakozi ba mbere barazibimye kuko bari batarishyurwa. Gusa ngo nyuma y’iminsi itatu umuyobozi w’Akagali ka Samiyonga iri shyamba riherereyemo ngo yabasabye kureka inturusi zigaterwa hanyuma bakazasigara bakurikirana Sayinzoga akabishyura amafaranga yabo.

Aba bakozi ariko bavuga ko uyu muyobozi w’Akagali ngo yaje kubabwira nyuma ko ikibazo kimurenze abohereza ku Murenge. Bagezeyo ngo uyu rwiyemezamirimo yakomeje kujya ababeshya igihe azabishyurira cyagera agakuraho telefone ye.

Umwe mubo twavuganye yagize ati:” twagiye ku Murenge akavugana na etat civile(ushinzwe irangamimerere) ariko ntahakane, aratubwira ngo mwihangane nzabishyura ku wa mbere hagera agakuraho telefoni nyuma akongera ngo nzabishyura ku wa gatanu na ho hagera agakuraho telefoni ni uko bimeze.”

Sayinzona avugana na Makuruki.rw, yavuze ko abo bakozi atabahagaritse ahubwo ko ari bo bihagaritse babonye batinze guhembwa kandi ko azabishyura, yemeza ko impamvu atarabahemba ari uko yari yarabuze amafaranga.

Ati:” nta bwo nabahagaritse ni bo bihagaritse babonye batinze guhembwa kandi twarumvikanye n’ubuyobozi bw’Umurenge buhari mbabwira igihe nzabishyurira. Nababwiye ko nzabahemba ku wa mbere, nta bwo nakoresha abantu ntabahemba ikibazo cyari cyabaye hari igihe uha umuntu isezerano ntibikunde kuko amafaranga aba yabuze na we urabizi amafaranga ajya abura.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muganza buvuga ko bwavuganye n’uyu rwiyemezamirimo igihe azaza kwishyurira ntiyaza, abaha gahunda yo ku wa mbere ariko ko niyongera kubabeshya bazahita bandikira abaturage bagakomeza mu zindi nzego.

Nsabimana Augustin ushinzwe irangamimerere tuvugana yagize ati:” icyo kibazo twaracyakiriye tuvugana na Sayinzoga atubwira ko azazana amafaranga ku wa gatatu washize, ariko ugeze ntiyaza ntiyanampamagara. Ejo bundi rero abaturage baragarutse nongeye kumuhagara ambwira ko noneho bakwihangana akazaza ku wa mbere, ubwo nataza tuzabandikira uko dukemuye ikibazo bajye mu nkiko cyangwa ku Karere.”

Aba baturage bavuga ko uyu rwiyemezamirimo abarimo amafaranga y’u Rwanda miliyoni n’ibihumbi mirongo icyenda na bitatu na magana atandatu(1.093.600) y’u Rwanda. Bavuga ko kuva Sayinzoga yagurisha iri shyamba ngo ntaragaruka aho ngaho.

MUSABIREMA Alexis

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Mudutabarize natwe twakoreye Munyarugerero Damien nyirilandstar hotel yirukanye abakozi nta ma fr abahaye none bari mu mihanda ubukene bubamereye nabi kandi uwo damiye ntakozwa ibyo kubaha amafaranga yabo.mudutabare

Tanga Igitekerezo