Nyabihu:Uruganda rw’ibirayi rwagombaga gutunganya toni isaga ku isaha, rutunganya imwe ku munsi

Uru ruganda rwatangiye gukora neza muri Kanama

Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo abahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Nyabihu basazwe n’ibyishimo ubwo hafungurwaga ku mugaragaro uruganda rutunganya ibirayi.

Uru ruganda rwubutswe na Leta y’u Rwanda, rwari rwitezweho kujya rukora toni imwe n’igice ku isaha, ku munsi rugakora toni zigera ku icyenda.

Kugeza muri Kamena uyu mwaka, abahinzi b’ibirayi muri ako Karere bavugaga ko rwakoze umunsi umwe rugahita ruhagarara, nubwo ubuyobozi bw’uruganda bwabihakanye, bukavuga ko bwari bukigerageza ibikoresho kandi ko mu gihe cya vuba rwagombaga kuba rwatangiye gukora mu buryo buhoraho.

Uruganda rwongeye gukora bisanzwe muri uku kwezi kwa munani, nyuma yo kubona ibyo gupfunyikamo ibyo bazajya bakora mu birayi, ari nacyo cyari cyarabuze ngo rukore neza.Aho gutanganya toni n’igice kuisaha nk’uko byari byitezwe, rukora toni imwe gusa ku munsi.

Aganira na The Newtimes dukesha iyi nkuru, Evaritse Hakizimana, Umuyobozi w’urwo ruganda yavuze ko bahuye n’imbogamizi ikomeye yo kubura ibyo bapfunyikamo, bituma badakora uko byifuzwaga.

Yagize ati “Twagize ikibazo cy’ibyo gupfunyikamo, kuko ibyo dupfunyikamo bigomba kuba ari ibintu bibora, kandi hano mu gihugu nta bihari.Twabikuye mu Buholandi, byadutwaye igihe kuko byasabye ko tubanza gushushanya uko bizaba bimeze.”

Hakizimana avuga ko mu kwezi gutaha bazamanuka bakajya guhura n’abakiriya babo, bakamenya ubwiza bw’ibyo bakeneye akaba ari byo bakora.

Akomeza avuga ko bahuye n’ikibazo cy’ibirayi bidahuye n’ibyo bifuzaga, ariko ngo babiganiriyeho n’inzego zibishinzwe kandi bizeye ko bizakemuka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda Emmanuel Hategeka yavuze ko ibibazo uruganda rwari rufite byatangiye gukemuka.

Ati “Ntabwo watangira ngo uhite utanga umusaruro ijana ku ijana, ariko ubuyobozi bw’uruganda bukwiye kumenyekanisha ibyo rukora natwe tukabaha umwanya bakazagera ku ntego bihaye.”

Uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu ni rumwe mu zubatswe muri gahunda ya ‘Uruganda Iwacu’ igamije gushinga inganda nto n’iziciriritse mu duce runaka, mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo