"Nta rundi rwitwazo tuzongera kubwira abanyarwanda mu myaka iri imbere" Min Kanimba

2

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Franocis Kanimba mu kiganiro n’abanyamakuru / ifoto MAKURUKI.RW

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Franocis Kanimba aravuga ko icyifuzo cyo kwimura ahabera imurikagurisha mpuzamahanga cyatinze kubera impamvu zo kubona ubutaka ariko ubu cyakemutse ndetse imirimo yo kubaka ikaba izatangira mu gihe cya vuba.

Ibi Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francais Kanimba yabivuze kuri uyu wa 28 Nyakanga ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga riri kuba ku nshuro yaryo ya 19 ryafunguye imiryango ku munsi w’ejo hashize.

Mu mwaka wa 2015 ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatangizaga imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo, yavuze ko hari kuba hato ugereranije n’ubwinshi bw’abaryitabira byemezwa ko imurikagurisha ry’uyu mwaka rizabera i Gahanga ariko ntibyabasha kugerwaho.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Franois Kanimba yavuze ko icyatumye cyemezo cyo kwimukira mu kibuga gishya cyo gukoreramo imurikagurisha gitinda gushyirwa mu bikorwa, ari ikibazo cyo kubona ubutaka kuko byabanje kugorana.

Minisitiri Kanimba ariko yavuze ko kugeza ubu aho kubaka habonetse, ubu hakaba hasigaye kubona ibyangombwa bya burundu by’ubutaka, ubundi imirimo yo kubaka igatangira ku buryo avuga ko nta yindi mpamvu bazatanga mu gihe byongeye kudindira.

Yagize ati “inkuru nziza natangariza abanyarwanda ni uko ubu twamaze kubona ubutaka bwo kubakaho, inzego zibishinzwe ziri gukurikirana iby’ibyangombwa by’ubutaka, nyuma tugatangira gufata n’abashoramari bagatangira imirimo yo kubaka ku buryo nta rundi rwitwazo tuzongera kubwira abanyarwanda mu myaka iri imbere.”

Iyi mvugo ya Minisitiri Kanimba yumvikanisha ko gahunda n’ubushake bwo kubaka ahazajya habera imirukagurisha mpuzamahanga ihari ariko na none bishobora kuba ari ibyavuba cyangwa se bigatinda kuko atagaragaza igihe bizaba byarangiye ahubwo agakoresha ijambo "mu imyaka iri imbere".

Biteganyijwe ko iki kibuga cyagenewe kuberaho imurikagurisha kizubakwa mu Murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro iruhande rw’ahazubakwa stade y’i Gahanga.

Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda ari na rwo rutegura iri murikagurisha yavuze ko ari umwanya mwiza ku bashoramari b’abanyarwanda kwgira ku bashoramari baturutse mu bihugu byateye imbere ndetse na bo bakabasha kwiyerekana mu gukora ibicuruzwa bitandukanye (Made In Rwanda)

Imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda ku nshuro ya 19, ryitabirwa n’abashoramari basaga 419 baturutse mu bihugu 17 byo muri Afurika, Asiya no mu Burayi.
Muri bo, 271 bakaba ari abakorera mu Rwanda na ho abandi 148 bakaba ari abaturuka mu mahanga.


imyenda iri kumurikwa yakorewe mu Rwanda


Minisitiri Kanimba yasuye bimwe mu biri kumurikwa


Bamwe mu bashoramari bari kumurika ibikorwa byabo bitandukanye

AMAFOTO: Arsene Muvunyi/ MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ntibakajye batubeshya iyi ndirimbo yo kwimura expo yaririmbwe kuva 2010 niba nibuka byarakozwe se?ka tubitege amaso kabisa

Tanga Igitekerezo