Abayobora ibigo by’imari iciriritse barasabwa izindi mbaraga mu kureshya ababagana

Rwema Peter, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse (AMIR)

Mu rwego rwo gukangurira ibigo by’imari gushyira imbaraga mu kongera abaturage babigana, ubuyobozi bw’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse (AMIR) bwateguye icyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse aho abayobozi b’ibyo bigo barimo guhabwa amahugurwa y’uburyo bakoresha mu gucunga neza umutungo w’abanyamuryango no kongera umubare w’ababagana.

Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iki cyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse cyatangirijwe mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 13 Kamena 2016, abayobozi b’ibigo by’imari iciririrtse bahawe amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kugenzura ibigo bahagarariye.

Abitabiriye aya mahugurwa bavuze ko inyigisho bahawe zizabagirira umumaro mu gucunga neza umutungo w’ibigo by’imari bahagarariye, ndetse zikaba zizanabafasha kongera umubare w’abagana ibigo by’imari icirirritse.

Makuza François Xavier, umucungamutungo wa SACCO Abihuta Kinigi iherereye mu murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, yabwiye Makuruki.rw ko izi nyigisho zizabagirira umumaro mu buryo butandukanye mu bijyanye no gucunga neza umutungo w’ikigo.

Makuza yagize ati"Aya mahugurwa ni meza kuko adufashije gusangira ibitekerezo by’uburyo twanoza imicungire y’ibigo by’imari tuyoboye, cyane cyane hari uburyo twahaboneye bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo tumenye niba ikigo kirimo gukora neza cyangwa nabi wamara kubibona ugafata ingamba zihuse bitewe nayo makuru wahawe mu buryo bw’ ikorana buhanga"

Rwema Peter, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari biciriritse (AMIR) yavuze ko iki cyumweru cyateguwe mu rwego rwo gukangurira aboyobora ibigo by’imari kunoza ibyo bakora, kubyegereza no kubisobanurira abanyarwanda.

Rwema asobanura akamaro ko gushyiraho iki cyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse, yagize ati"Tugamije kuganira n’abayobozi ba za SACCO n’ibindi bigo by’imari iciriritse mu gihugu hose ku bijyanye n’uburyo bakora n’ukuntu bagomba kubyegereza abanyarwanda."

Mu Rwanda umubare w’abagana ibigo by’imari n’amabanki uracyari hasi kubera imyumvire y’abaturage ikiri hasi ku bijyanye n’umuco wo kuzigama, ni muri urwo rwego muri iki cyumweru ubuyobozi bw’ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse buzagera mu gihugu hose mu rwego rwo kwegera abaturage no gusobanurira abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse uburyo bakoresha kugira ngo bongere umubare w’abanyamuryango babigana kandi umutungo ucungwe ku buryo bunoze.

Icyegeranyo giherutse gusohorwa na Banki nkuru y’igihugu BNR, cyerekanye ko abanyarwanda bagera kuri 20% badakorana n’ibigo by’imari, uyu mubare ukaba ugaragara nk’ukiri hejuru mu gihe Leta y’u Rwanda yo ikomeza gukangurira abanyarwanda gukorana n’ibigo by’imari bizigamira.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo