Minisitiri w’intebe yaburiye abiha ibyo gukinga ibikarito mu maso abaturage ngo babahaye amazi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi avuga ko bagiye guhana abatuma abaturage batabona amazi meza

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi aravuga ko bagiye gushyira imbaraga mu gukora ubugenzuzi kuri ba rwiyemezamirimo bubaka imiyoboro y’amazi ariko ntimare kabiri ndetse ko bazajya bahana n’abashinzwe kubangenzura.

Ni kenshi mu duce tw’u Rwanda hagiye humvikana abaturage bataka ikibazo cy’amazi make kandi meza mu gihe babaga baregerejwe imiyoboro iyatanga ndetse bakavoma mu gihe gito ubundi bigahita bipfa.

Hari n’ahandi abaturage bagiye bavuga ko bamwe mu bubakaga imiyoboro bajijishaga abayobozi babaga baje gutaha ayo mavomero aho basukaga amazi bakuye ahandi mu bigega kugira ngo berekane ko ayo mazi arimo koko nyamara byarangira abaturage bagakomeza gutakaza amazi.

Iki kibazo kandi cyagarutsweho na bamwe mu badepite ubwo Minisitiri w’Intebe Anasatse Murekezi yageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi aho bageze bashyira mu bikorwa gahunda za guverinoma mu bijyanye n’amazi n’isuku kuri uyu wa 02 Kanama 2016.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko kubaka imiyoboro y’amazi bidakwiye kurangirira mu maraporo gusa ngo ahubwo bikwiye no kujya bihuzwa n’uburyo abaturage babyaza umusaruro uwo muyoboro ndetse asaba ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse ku miyoboro y’amazi yubakwa mu byaro.

Yagize ati “Ni byo gushyiraho imiyoboro, gushyiraho amazi no kuvuga ko hari ibyagezweho turabyemeranywaho ariko dukwiye kuba tubihuza n’ibyo abaturage babamo umunsi ku munsi, umuturage niba yumva ko umuyoboro wakozwe akamara ukwezi cyangwa amezi abari atabona amazi biba binyuranye n’ibyatanzwe mu maraporo, ndashaka ko habaho ubugenzuzi buhamye ko bwakwizeza ko abaturage amazi yabagezeho bayabona buri munsi.”

Depite Gatabazi kandi avuga ko mu gihe umuyoboro wangiritse abaturage badakwiye kujya bategereza inkunga ziturutse mu turere ahubwo ko ba rwiyemezamirimo bishyuza ayo mazi bakwiye kujya bakora mu yo bishyurwa bagasana ibyangiritse.

Yagize ati “ Hari ba rwiyemezamirimo batanga amazi mu cyaro ndetse n’amafaranga ava muri ariya mazi akwiye gufasha mu gukemura ikibazo cyavutse ku muyoboro, amafaranga arinjira ariko niba icyuma gipfuye cyangwa itiyo ikavamo bisaba kujya gushaka amafaranga ku karere no mu zindi nzego bigafata amezi 3, 4 umuyoboro utarongera gusanwa ba baturage ntago wababwira ko begerejwe amazi."

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko mu busanzwe ubugenzuzi ku nyigo y’imiyoboro y’amazi busanzwe bukorwa ariko budakorwa neza ari nayo mpamvu bagiye gukaza ingamba ndetse bagatangira guhana abakora inyigo mbi ndetse n’abashinzwe kubagenzura ariko bakabahishira.

Yagize ati “Ubugenzuzi ku nyigo, ku miyoboro, imiyoboro uko yigwa uko igomba kujyamo amazi akazaboneka ubuziraherezo mu bayakeneye, ubwo bugenzuzi ubundi buriho ahubwo tugomba gushyiramo imbaraga nyinshi cyane kugira ngo bukorwe neza kandi ko tugomba guhana abakora inyigo mbi n’abashinzwe kubagenzura ariko ntibaberekane.”

Biteganijwe muri 2017 abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kandi kuri m200 ku batuye mu mijyi ndetse na m500 ku batuye mu cyaro. Kugeza ubu abanyarwanda bafite amazi meza ni 84,8 %.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo