Minisitiri w’Intebe yerekanye icyo u Rwanda rwakwigira kuri Luxembourg mu kwizigama

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi, arahamagarira abanyarwanda gukangukira gushora imari mu bishyize hamwe kuko ari yo nzira nyayo y’ubusamo iganisha ku kongera ubukungu bw’igihugu ndetse n’ubukire bw’abaturage nk’uko byagenze ku bihugu nka Luxembourg n’ibindi.

Kuri uyu wa 12 Nyakanga 2016 Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yafunguye ku mugaragaro ikigega gishya kizwi nka Rwanda National investiment Trust (RNIT) Iterambere Fund, aho abanyarwanda ku giti cyabo cyangwa binyuze mu mashyirahamwe bazajya bizigamiramo amafaranga mu migabane bakazajya babona inyungu.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko abanyarwanda bakangukiye uyu muco wo kwizigamira amafaranga mu bigo nk’ibi bihuriza abantu hamwe, bitewe n’uko bigira uruhare runini mu kuzamura iterambere ry’igihugu n’abaturage bacyo, agandeye ku ngero za bimwe mu bihugu byabitangiye kera.

Yagize ati “Iyo abantu bagize umuco wo gushora imari yabo mu bishyize hamwe, bituma haboneka imari ihagije yo gushora mu mishinga yungukira abaturage. Urugero ibihugu nka Luxembourg ni agahugu gatoya ifite ubuso bwa 1/10 cy’u Rwanda ariko ifite ibigega by’ishoramari birenga ibuhumbi 3 na 900 bifite umutungo ungana na miliyari zigera 3000 by’amayero. U Rwanda rero natwe nitwigira kuri izi ngero nziza nta kabuza umuhigo wo guteza imbere ubwizagame bw’igihe kirekire turawugeraho vuba.”

Minisitiri w’intebe Murekezi yongeyeho ko n’ubwo imibare igaragaza ko abanyarwanda bari mu kigero cy’ubukure bitabira gukoresha serivisi z’ibigo by’imari, ngo haracyari abandi batarabyumva bakwiye kuganirizwa bakabiyoboka kuko umukiro wabo ariho uzaturuka.

Yagize ati “Abanyarwanda 89% mu bafite imyaka y’ubukure bakoresha serivisi bahabwa n’ibigo by’imari bitandukanye. Aba banyarwanda rero n’abandi batari babijyamo 11% umuntu abahuje akabereka uko bashora imari bari hamwe, byatuma barushaho gukira vuba, nta gushindikanya kandi n’igihugu cyacu cyarushaho kwihuta mu iterambere.”

RNIT Iterambere Fund ni iki?

Rwanda National Investment Trust Iterambere Fund ni ikigo cya Leta y’u Rwanda gishinzwe ishoramari by’ibigega by’imigabane ku ishoramari mu Rwanda, cyashyizweho muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere umuco wo kuzigama kikaba cyaremejwe mu mwaka wa 2015.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb gatete Claver asobanura ko RNIT Iterambere Fund ari amahirwe akomeye abanyarwanda babonye mu buryo bwo gushora imari dore ko bisaba amafaranga make ashoboka ugereranyije n’ibindi bigo by’imari, aho umugabane umwe ugura amafaranga 100.

Yagize ati “Leta ikomeza guha abanyarwanda amahirwe yo kugira ngo yungukire abanyarwanda binyuze mu kwizigama, ubundi iyo ugiye gushyira amafaranga mu bikorwa bitandukanye, usanga bagusaba menshi ariko ubu noneho hagiyeho uburyo bwashyizweho na Leta, bashyiraho ikigega kimara igihe kisuganya kugira ngo kizarebe imikorere iboneye abanyarwanda bose kandi ku mafaranga yoroheye bose, ntago ukeneye amafaranga menshi kugira ngo utangire, ni 2000 gusa.”

Ku bashaka inyungu ya buri kwezi amafaranga make bashobora gutangiza ni ibihumbi 100.

Umuyobozi wa RNIT Andre Gashugi yavuze ko abaturage badakwiye kugira impungege zo guhomba kuko igice kinini (70%) cy’amafaranga azashorwa mu mabanki no mu mpapuro mvunjwafaranga aho inyungu izaboneka iba izwi mbere yo gutanga ayo mafaranga, aho 30% akazashorwa ku isoko ry’imari n’imigabane.

Abashoye imari muri RNIT Iterambere Fund bazajya babona inyungu uko imigabane yabo izajya igenda izamura agaciro.

Ibihugu nka USA, u Buhinde, u Busuwisi, Singapore n’ibindi, ni bimwe mu bihugu byateye imbere mu kugira ibi bigega bikaba biri mu bifite uruhare runini mu musaruro mbumbe w’ibyo bihugu.


Abayobozi batandukanye bitabiriye gutangiza iki kigega


Umuyobozi wa RNIT Gashugi Andre

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo