2015-2016 isize Miliyari 983 mu isanduku ya Rwanda Revenue Authority

Richard Tusabe Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro

Mu muhango wo gutangiza ku nshuro ya 14 umunsi ngarukamwaka wo gushimira abasora neza kandi ku gihe, igikorwa ku rwego rw’igihugu cyabereye mu ntara y’amajyepfo, Akarere ka Huye kuri uyu wa gatanu taliki ya 22 Nyakanga 2016, ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro cyavuze ko kimaze kwinjiza miliyari 983 muri miliyari 949 bari biyemeje gukura mu misoro.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko impamvu nyamakuru yatumye bashyiraho uyu munsi, ngo ari ukwereka abasoreshwa ko bafite uruhare mu gutuma iki kigo kigera ku ntego zacyo ndetse no gukomeza kubaka ubufatanye bukomeye hagati y’iki kigo, abikorera ku giti cyabo ndetse n’ubuyobozi bw’inzego zibanze, ubufatanye bavuga ko bufasha Leta muri gahunda yayo yo guha imbaraga abikorera ku giti cyabo biganisha ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

Ubuyobozi bw’iki kigo kandi bwemeza ko kwibwiriza gusora ari inkingi yo kwigira kw’igihugu n’abagituye muri rusange.

Komiseri mukuru muri Rwanda Revenue Authority, Richard Tusabe yagize ati:” Uyu ni umunsi na none tuboneraho ngo dushimire Perezida wa Repubulika waduhaye igitekerezo cyo gushimira abasora. Ibi biduha amahirwe yo guhura n’abasora bakaduha inama z’uburyo babona twakora kugira ngo dukomeze gutera imbere. “

Muri uyu muhango kandi ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority bwatangaje ko umwaka wa 2015-2016, iki kigo cyinjije amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyari 983 mu gihe intego bari bihaye yari ukwinjiza miliyari 949.

Umuyobozi wa RRA yagize ati:"Mu myaka 18 ishize iki kigo kibayeho, rwose biragaragaza ko ibintu bimeze neza kuko dufite uruhare runini mu ngengo y’imari y’igihugu. Uyu mwaka ingengo y’imari ingana na miliyari 1800 none imibare ikaba itwereka ko uruhare rwacu rungana na 54% kuko tumaze kwinjiza asaga miliyari 983.”

Iki kigo kandi kiravuga ko umwaka utaha kiyemeje kwinjiza amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 1800 kiyavanye mu misoro.

Kugira ngo bazabashe kugera kuri iyi ntego, Rwanda Revenue Authority ivuga ko uruhare rwa buri wese rukenewe kuko ngo ubu hari abantu bakigaragaza ubushake bucye bwo gutanga imisoro, ndetse n’abandi bagifite imyumvire ikiri hasi mu gutanga imisoro, bityo bagasaba inzego za Leta kubafasha mu bukangurambaga hagamijwe kumvisha abasoreshwa kwitabira gutanga umusoro.

Muneza Ferdinand

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo