MTN Rwanda yatangije gahunda yitezweho guhindura ubuzima bw’urubyiruko

1

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije gahunda yise YOLO igamije guhindura ubuzima bw’urubyiruko ibagabanyiriza ibiciro by’ibicuruzwa ndetse ikazanategura amarushanwa atandukanye aciye mu muziki azajya afasha urubyiruko kubona ibihembo.

Iyi gahunda yamurikiwe abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Kamena 2016. MTN Rwanda ivuga ko mu myaka 19 imaze ikorera mu Rwanda yakunze gukorana cyane n’abantu bakuze ntigire ikintu kiyihuza n’urubyiruko.

Iyi ni yo mpamvu nyamukuru yiyemeje gushyiraho iyi gahunda ya YOLO ikazabahuza n’urubyiruko cyane aho iteganyijwemo ibikorwa bitandukanye bizafasha urubyiruko.

Bimwe muri ibi bikorwa harimo ibicuruzwa bizagenerwa urubyiruko ku giciro gito harimo guhamagara bihendutse, kugura amapaki ya interineti ku mafaranga make ndetse n’amarushanwa atandukanye azitabirwa n’urubyiruko uyatsinze akegukana ibihembo.

Alain Numa umuyobozi ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda asobanura ubuhuza buri hagati ya MTN Rwanda n’urubyiruko yagize ati:”icya mbere kizaduhuza ni uko hari ibicuruzwa byiza kandi bihendutse, murabizi ko urubyiruko nta mafaranga ahagije rugira kandi bakenera bimwe mu bibafasha mu buzima bwa buri munsi.”


Alain Numa ushinzwe iyamamaza bikorwa muri MTN Rwanda

Ikindi gikorwa cy’igenzi giteganyijwe muri iyi gahunda ya YOLO, ni igitaramo kizaba tariki ya 11 Kamena 2016 kizaba kirimo abahanzi nka Riderman, Urban Boys na Chary na Nina.

Iki gitaramo uretse kureba aba bahanzi bazaba baririmba, ngo hazanabamo amarushanwa atandukanye arimo kubyina kuburyo abazatsinda bazahabwa ibihembo bitandukanye.

MTN Rwanda itangaza ko iki ari igikorwa kizahoraho kandi ko nyuma ya tariki ya 11 Kamena izatangira no kujya kureba urubyiruko ruri hanze ya Kigali.


Abahanzi barimo Urban Boys,Chary na Nina na Riderman ni bo bazitabira igitaramo cya Kigali Turn Up kizaba tariki ya 11.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo