Umwe mu miryango y’ingagi iba mu Birunga watumye u Rwanda na Congo basangira badacuranwa

Umuryango w’ingagi witwa Kwitonda utuma u Rwanda na Congo bagabana baringanije ayo bawukuyemo

Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga Uwingeli Prosper yaragaraje ko pariki ayoboye uretse kuba yinjiza amadevize, ngo inagira uruhare mu mibanire y’ibihugu by’ibituranyi cyane cyane Kongo Kinshasa biciye mu muryango w’ingagi witwa Kwitonda usangiza amadevize ibihugu byombi.

Uyu muyobozi w’iyi pariki iherereye mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’ u Rwanda, avuga ko iyi pariki ayobora irimo urusobe rw’ibyiza birimo ingagi zo mu misozi ziba hake ku Isi ndetse n’ibimera biteye amabengeza.

Uretse ibi ariko iyi pariki ngo ituma u Rwanda rugira imibanire myiza n’ibindi bihugu nka Kongo na Uganda bihuriye kuri iyi pariki.

Ati:”Ni ahantu hari uruhurirane rw’ibintu byiza bigaragara ariko hari n’uruhurirane rw’ibintu biduhuza na Congo bikaduhuza na Uganda ndetse bigatuma n’imibanire yacu ishingiye ku muco w’abanyarwanda, w’abakongonani n’uw’abagande kuko turaturanye ariko tukagira n’ibyo byiza biduhuza yaba ari ibirunga, yaba ari ingangi kuko ingagi zishobora kuva mu Rwanda zikajya muri Kongo.”

Rumwe mu ngero atanga ni umuryango w’ingagi witwa Kwitonda wavuye muri Kongo mu mwaka wa 2004 wimukira mu Rwanda ariko ubu ngo ukaba ufasha mu mibanire y’ibihugu byombi biciye mu madevizi ava muri uyu muryango.

Ati :”Ingero dutanga ni uko buriya dufite umuryango witwa Kwitonda uba mu Rwanda ariko uwo muryango mbere y’umwaka wa 2004 wabaga muri Kongo, ubu ngubu rero uwo muryango uba mu Rwanda. Abashyitsi baradusura tugafata mirongo itanu ku ijana(50%) ayandi mirongo itanu ku ijana(50%) tukayohereza muri Kongo. Urumva icyo ni ikintu gikomeye cyane ntabwo wagenda ahandi hantu ngo ubyumve ko icyo kintu cy’umutungo kamere uheraho ugahuza abantu. Ku buryo no muri Kongo baravuga bati ingagi ni nziza zisa n’abantu ariko ziranaduhuza, zikaduhuza mu mutungo zishobora kwinjiza.”


Uwingeli Prosper umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga

Uwingeli avuga ko Ingagi zitagira umupaka bitewe n’uko ngo zihora zitemebera binatuma zishobora kuva mu gihugu kimwe zikajya mu kindi ari nayo mpamvu ngo ibihugu byombi bigomba kuzibungabunga zikanasangira ibizivamo. Avuga ko ingagi zibabanisha neza n’Abanyarwanda ariko n’abanyamahanga batibagiranye.

Ati:”Icyo tubivugira ni ukwereka ibyifuzo byacu, ni ukuvuga ngo dukomeje kuzibungabunga zivamo ibyiza hanyuma ibyiza bivuyemo tukabisangira. Twebwe iyi pariki twayikoresheje kugira ngo twubake umuco w’imibanire myiza n’abaturage b’Abanyarwanda ariko tunazibungabunga no kugira ngo ziduhuze n’abandi bo ku mipaka yo hakurya. Nidukomeza kuzibungabunga rero zizavamo uwo mu bano mwiza ndetse n’ubukungu."

U Rwanda na Kongo ubu ni byo bihugu bifite ingagi nyinshi zo mu misozi ku Isi. Ingagi zo muri Kongo zikunze kuza mu Rwanda kubera ahanini umutekano muke ukunda kubarizwa mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Kongo.

Tariki ya 2 Nzeri 2016 ni bwo u Rwanda ku nshuro ya 12 ruzakora umuhango wo kwita izina. Kugeza ubu u Rwanda rufite imiryango 20 y’ingagi irimo ingagi zirengaho gato 300.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo