Kuki Abanyarwanda bakunda kujya gucururiza muri Zambia na Mozambique?

4

Maputo muri Mozambique hamwe mu haba abanyarwanda benshi

Uko isi igenda itera imbere ni ko abantu bo mu bihugu bitandukanye bagenda barushaho kugenderana cyane cyane mu bucuruzi byinyuze mu kwihuriza mu miryango itandukanye, byose biganisha mu koroshya ubuhahiranire bw’abaturage.

Hagezweho imvugo y’uko Isi yabaye Umudugudu, kubera ikoranabuhanga mu bintu bitandukanye. Ushaka kujya mu gihugu kimwe biramworohera, ntibimusaba kugenda imyaka nimyaniko n’amaguru, imodoka n’indege zarabyoroheje.

Kuri ubu hari Abanyarwanda bajya gukorera mu bihugu bitandukanye cyane cyane ibyo mu majyepfo y’Afurika.

Zambiya na Mozambique ni bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo bicumbikiye Abanyarwanda batari bake bagiyeyo gushaka amaramuko aho abenshi bikorera ubucuruzi cyane cyane ubw’ibinyobwa n’ubw’ibiribwa.

Kuva mu Rwanda ugera muri i Maputo muri Mozambique hari ibilometero 3828.Benshi mu banyarwanda bajyayo baba bagiye gushaka ubuzima bakora urugendo rungana n’iminsi ine mu modoka hari n’abatega indege.

Kimwe no muri Zambiya, abenshi batega imodoka mpaka bageze mu murwa mukuru Lusaka nabo iminsi bagenda mu modoka ari itatu bikabasaba byibuze amafaranga ibihumbi 150.

Nk’uko bamwe mu banyarwanda bakorera ubucuruzi muri Mozambique na Zambiya babitangarije Makuruki.rw (ntibifuje gutangaza amazina yabo) ngo muri ibyo bihugu hariyo Abanyarwanda benshi ndetse bamwe bahamaze igihe kinini babaye ba kavukire abo bakaba ari bamwe mu bahunze u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994.

Kugeza ubu abanyarwanda nibo bazwiho kugira amaduka menshi arimo ibyo kurya n’ibyo kunywa. Bamwe bazi indimi zihavugwa nk’Ikinyanja, Ikibemba n’izindi ndetse n’abenegihugu bamenye Ikinyarwanda gike cyane igikoreshwa mu bucuruzi.

Ni iki gikurura Abanyarwanda kujya gukorera muri ibi bihugu?

Izingiro ryo kujya gukorera muri ibi bihugu ni imisoro aho aba Banyarwanda bavuga ko muri ibi bihugu kuhakorera ubucuruzi byoroshye cyane ndetse no gukira bikaba biza vuba kuko bamwe basora amafaranga make abandi ntibasore.

Umunyarwanda ukorera muri Zambiya mu murwa mukuru wa Lusaka mu gace kitwa Matero yagize ati “Twe inaha turikorera ariko mwe mukorera leta, maze inaha imyaka ibiri ariko sindabona umuntu aza kunyaka imisoro.”

Undi twaganiriye uba muri Mozambique nawe yavuze ko imisoro yaho itandukanye n’iyo mu Rwanda kuko bo basora make kandi nabwo ngo abasoresha baho ntibita ku gusoresha n’ababigerageza ngo bamunzwe na ruswa iyo baje gusoresha barabapfumbatisha bakagenda.

Yagize ati “Hano turasora ariko ni make ugeranije n’aho, uretse ko ushobora kuza ugakorera ahantu umwaka ugashira ntawe uzi ko uhakorera. Ntabwo babyitaho cyane n’iyo bagufungiye kuko utasoze ujya mu wundi Mudugudu ukikorera, hari n’igihe baza kugusoresha ukamushakira nk’ibihumbi 50 ubundi akakureka ukikorera.”

Hari abiyita Impunzi

Abanyarwanda baba muri ibi bihugu ngo barimo ibice bibiri. Harimo abagiyeyo gucuruza batuye ku buryo bwemewe n’amategeko y’ibyo bihugu ndetse hakaba hari n’abandi bitwa impunzi bagiye kera ndetse n’abandi bashaka ibyangobwa by’ubuhunzi muri iyi minsi ya vuba.

Abanyigihugu baho ntibazi ibyo gucuruza.

Abanyarwanda baba muri Zambia na Mozambique twaganiriye badutangarije ko abanegihugu baho batazi ibyo gucuruza ahubwo bo ngo abenshi muri bo bakora muri leta, mu miryango yigenga ndetse no mu nganda bakaza kugurira Abanyarwanda.

Uba muri Zambiya yagize ati “Abazambiya benshi bakora muri leta abandi bakora mu nganda, ntabwo bazi ibyo gucuruza barahembwa bakaza kutugurira, hari igihe ashinga iduka iruhande rwawe ariko nyuma y’ukwezi byose bigashira, bakunda iraha cyane.”

Muri Mozambique ho ngo abenegihugu baho biberaho mu buzima bwo kwinezeza dore ko begereye n’inyanja, abagerageza gucuruza mu buryo bufatika ni bake abandi abandi bacuruza ubuconco abandi bagakorera abanyamahanga.

Isoko ryo muri Zambiya riri gusubira inyuma.

Mu kwezi kwa Mata 2016 nibwo Abanyazambiya bigabije amaduka y’Abanyarwanda bakayasahura babashinja gukoresha amarozi mu bucuruzi. Bamwe mu basahuwe babashije guhungira muri Ambasade y’u Rwanda muri Zambiya abandi baguma mu gihugu.

Abanyarwanda baba muri Zambiya baganiriye na Makuruki.rw badutangarije ko icyo gihe bahahuriye n’igihombo gikomeye kuko n’abatarasahuwe bafunze ibyinshi mu byo bacuruza bikangirika ari nako bakomeza gukorera mu bwoba.

Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Zambiya nayo ngo yahungabanyije ubucuruzi kuko banki zaho zitarekuraga amafaranga bityo bugatuma abantu batabona amafaranga ngo bahahe.

Kubera muri Mozambique ho ubucuruzi bumeze neza, hari Abanyarwanda bari kuva muri Zambiya bakimukira muri Mozambique.


Abanyazambiya basahuye Abanyarwanda babashinja amarozi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Murwanda ntago wahacururiza ngo uzakire,kereka bamwe byahiriye bakorana na Leta namwe murabazi,imisoro yacu irahanitse cyane kuburyo nucuruza agataro leta itamworohera,ariko nujya Uganda uzasanga bitandukanye no murwamda ahubwo hameze nka zambia,zimbabwe,RDC.Igihugu gifite abashomeri uzasanga ari urwanda,nyamara sinzi niba leta itabibona ariko yagakwiriye korohereza abaturage bacu.Aho kubaka amazu cyane bakubaka inganda cg izindi servise zitanga akazi cyane kubaturage.

  2. Murwanda ntago wahacururiza ngo uzakire,kereka bamwe byahiriye bakorana na Leta namwe murabazi,imisoro yacu irahanitse cyane kuburyo nucuruza agataro leta itamworohera,ariko nujya Uganda uzasanga bitandukanye no murwamda ahubwo hameze nka zambia,zimbabwe,RDC.Igihugu gifite abashomeri uzasanga ari urwanda,nyamara sinzi niba leta itabibona ariko yagakwiriye korohereza abaturage bacu.Aho kubaka amazu cyane bakubaka inganda cg izindi servise zitanga akazi cyane kubaturage.

Tanga Igitekerezo