Kigali yashyizwe mu mijyi 10 myiza muri Afurika

4

Umujyi wa Kigali wa Kigali washyizwe ku wanya wa 7 mu mijyi myiza ikurura abantu muri Afurika.

Ikinyamakuru cya Forbes Magazine cyagendeye ku bintu bitandukanye birimo ibyegeranyo bya Banki y’Isi, IMF, Banki nyafurika itsura amajyambere, iterambere mu burezi, mu buzima ndetse n’imyidagaduro.

Kuri uru rutonde umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa 7 n’amanota 13,4 ukaba ari wo mujyi w’igihugu cyo muri Afurika y’uburasirazuba wonyine uza kuri uru rutonde.

Inyuma y’umujyi wa Kigali haza imijyi nka Accra wo muri Ghana, Dakar wo muri Senegale, ndetse na Cairo wo mu misiri.

Imijyi iza ku myanya ya mbere irangajwe imbere na Port Louis wo mu Birwa bya Maurice, Gaborone wo muri Bostwana, Johannesburg wo muri Afurika y’Epfo, Tunis wo muri Tunuziya, Cape Town wo muri Afurika y’Epfo,na Casablanca wo muri Maroc.

U Rwanda rukomeje gushimwa n’amahanga mu kugira isuku n’umutekano, kugeza ubu Kigali ikaba ikomeje kuba igicumbi cy’inama mpuzamahanga zikomeye nk’iheruka yahuje ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo