I Kigali hateraniye inama yitezweho impinduka mu kubungabunga amazi n’ibyogogo by’Afurika

Abayobozi b’urugaga rw’ibyogogo bitandukanye by’imigezi ya Afurika bahuriye i Kigali ngo bungurane ibitekerezo ku ifatwa neza ry’ibyogogo by’imigezi igize uyu mugabane hagamijwe kureba uko amazi y’uyu mugabane yabungabungwa.

Impuguke ziteraniye muri iyi nama zaturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika bihuriye ku byogogo by’imigezi nka Nil, Senegal, Kongo n’indi itandukanye yo kuri uyu mugabane.

Bagamije kungurana ibitekerezo ku bikorwa byabo byo gufata neza amazi biciye ku kubungabuga ibi byogogo (Bassins).

Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere mu Rwanda Kalisa Vincent de Paul, avuga ko iyi nama igamije guhuza ibitekerezo no kurebera hamwe uko bakemura imbogamizi zikiri mu kubungabuga ibyogogo

Ati: ”Iyi nama iri kureba uburyo abantu bashyiraho ingamba zihamye zumvikanweho bakareba ibibazo bihari bijyana no guhanahana makuru. Ikindi ni ukureba imishinga iba ihari no kureba amafaranga aba akenewe kugirango barebe uko bayashakisha bakungurana n’ibitekerezo. Hari ibyogogo biba bikora neza, baratanga ubunararibonye bwabo n’abandi nabo bakabigenderaho bakareba uko ibibazo bahura na byo cyane cyane imyuzure byagabanuka.”

Agaruka ku cyo u Rwanda ruzungukira muri iyi nama, Kalisa yagize ati: "Ku Rwanda tubifitemo inyungu kuko harimo kumva ibyo abandi bakora , tugasangizwa amakuru ku micungire y’amazi kuko ibibazo by’amazi, ni ibibazo bifata ku bihugu byinshi, imigezi dufite rero ni imigezi dusangira n’ibihugu byinshi biba bisaba ko habaho gufatanya n’ibindi bihugu”


Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cy’umutungo kamere Kalisa Vincent de Paul

Charles Ngangoue waturutse mu rugaga rw’ihuriro ry’ibyogogo muri Afurika avuga ko ibyogogo byo muri Afurika bihura n’ibibazo byinshi birimo kutabibungabunga neza ndetse no kutabishoramo imari ngo bibyazwe umusaruro.

Ku kibazo cyo kuba umugabane wa Afurika ugihura n’ikibazo cyo kubura amazi, avuga ko ikibazo ari uburyo atunganywa kuko Afurika ifite amazi menshi.

Ati: ”Ubu iyo turebye dusanga nta bihugu bidafite amazi, ahubwo ikibazo ni uburyo bwo kuyatunganya, bisaba amikoro menshi, ibi rero ni ibintu byo kwigwaho kuko arakenewe, dukoresha amazi mu buhinzi no mu buzima bwa buri munsi, dusabwa kuyafata neza”


Charles Ngangoue wo muri uru rugaga rw’ibyogogo

Iyi nama yitezweho kungurana ibitekerezo ku ibungwabungwa ry’amazi. Bimwe mu bihugu byateye imbere mu kubungabunga amazi byiganjemo ibyo muri Afurika y’uburengerazuba bizasangiza ibindi uburyo bwo kubungabunga ibyogogo n’amazi muri rusange

Umuryango w’ibihugu bihurira ku byogogo (Bassin organization) washinzwe mu mwaka wa 2002 ugamije guhuza imbaraga mu kubungabunga ibyogogo no kubungabunga amazi muri rusange.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo