Kigali: Imwe mu mihanda izagabanya ubucukike bw’imodoka yari yaradindiye igeze ku musozo

1

Umwe mu mihanda iri kubakwa Kimihurura

Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo kubaka imihanda mito yunganira iminini iherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo igeze ku musozo.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka imihanda yo mu murenge wa Kimihurura igomba kurangira mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.

Kuri ubu harimo kubakwa umuhanda w’ibirometero 7 ku Kimihurura na byo bikaba bigize umushinga w’ibirometero 105 by’imihanda mito yunganira iminini izubakwa mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kigali.

Umujyi wa Kigali uvuga ko umushinga wo kubaka imihanda mito yunganira iminini mu mujyi wa Kigali hose uzamara imyaka 3 ukaba ugamije kubaka imihanda ihuza ibice bitandukanye, iyi mihanda kandi iri kubakwa mu buryo bwo kugabanya ubucucike bw’ibinyabiziga mu mihanda minini.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali Ahimbisibwe Reuben yatangaje ko gahunda ihari ari uko hubakwa ibirometero 20 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017.

Ahimbisibwe Reuben yagize ati: “Gahunda dufite ni iyo kubaka ibirometero bigera kuri 20 ariko na byo tukagenda tubyubaka mu bice bitandukanye cyane cyane ko abaturage benshi bari bategereje iyi mihanda”.

Nyuma ya Kimihurura biteganyijwe ko hakurikiraho Muhima, Kiyovu, Kabuga, Kimironko, Gisozi, Kimisange, Kibagabaga, Nyamirambo, Kagarama hamwe na Niboye.

Ahimbisibwe yakomeje agira ati: “Turasaba abaturage bagiye kubona imihanda ko bayibungabunga birinda kuyijugunyamo imyanda, batunganye aho binjirira mu ngo zabo banatera ubusitani hagati y’ibipangu n’imihanda”.

Uyu munshinga watangiye ari uw’imihanda y’amabuye ariko uza guhindurwamo imihanda ya kaburimbo nyuma yuko amabuye meza yo kubaka imihanda abaye make.

Ibura ry’aya mabuye kandi ryatumye bamwe mu baturage batuye mu duce twari twaratangiye kubakwamo iyi mihanda binubira idindira ryayo bityo basaba ko yakubakwa kuko yatezaga ivumbi, gusa kuri ubu hemejwe ko iyi mihanada izashyirwamo Kaburimbo aho kuba amabuye.

Iyi ni imwe mu mihanda igeze ku musozo yubakwa kugirango izunganire iminini mu kugabanya ubucucike bw’imodoka mu mujyi wa Kigali

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo