Kigali:Ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanyutse

1

Kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje ibiciro bishya bya mazutu na lisansi, bigomba gukurikizwa muri Nzeli n’Ukwakira.

RURA yatangaje ko igiciro cya litilo ya lisansi mu mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Nzeli, kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 888 na 864 kuri mazutu, bivuye ku mafaranga 948.

Itangazo ryasohowe rivuga ko ibindi biciro bishya bizatangazwa mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka.

Igabanyuka ry’ibiciro mu Rwanda ryaturutse ku igabanyuka ry’ibiciro bya lisansi na peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Turabashimiye komuhora muturebera,Mutugabanyireze nibiciro kugendo nokumasoko ibyo kurya,kutubwirako ibiciro byamanutse kandi naminduka twabonye kubatagirimodoka nacyo byaba bitumariye.Mugabanye nibiciro impande soze aho bishoboka.Murakoze

Tanga Igitekerezo