Hagaragajwe inkingi 3 ingengo y’imari ya 2016/2017 izibandaho mu kuzamura ubukungu

Minisitiri Amb. Gatete Claver ushinzwe imari n’igenamigambi mu Rwanda

Mu mushinga w’ingengo y’imari ya 2016/2017 Minisitiri w’imari n’igena migambi Amb. Gatete Claver yagejeje ku bagize Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, yagaragaje inkingi zikomeye iyi ngengo y’imari izibandaho mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2016/2017.

Muri uyu mushinga Minisitiri Gatete yamurikiye abagize Inteko Ishinga amategeko imitwe yombi kuri uyu wa gatatu tariki 8 Kamena 2016, yavuze ko kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ari imwe mu ngamba zikomeye zizazamura ubukungu bw’u Rwanda.

Ibi ngo bizakorwa binyuze mu kongerera agaciro ibikorerwa mu Rwanda, kongera inganda zikora ibikorerwa mu Rwanda, kongerera agaciro amabuye u Rwanda rwohereza ku masoko mpuzamahanga, gukomeza ubushakashatsi ku mutungo kamere w’u Rwanda, gutunganya ikawa no kongera umusaruro wayo.

Koroshya ishoramari mu Rwanda ni indi ngamba yagaragajwe nk’inkingi ikomeye ishobora kuzamura ubukungu aho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazibandwa ku kongera ibikorwa remezo bituma ubuhahirane bukorwa ku buryo bworoshye.

Ikindi Minisitiri Gatete yagaragaje kizibandwaho mu kuzamura ubukungu, ni ukongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu kwegereza abaturage servise zituma bongera umusaruro binyuze muri gahunda ya twigire muhinzi, gutanga ifumbire ndetse no kongera ishoramari muri gahunda yo kuhira imyaka.

Muri rusange ingengo y’imari ya 2016/2017 ingana na miliyari 1949.4 z’amafaranga y’u Rwanda akaba yiyongereyeho miliyari 140.6 ugereranyije n’iyari yakoreshejwe umwaka ushize wa 2015 kuko yo yanganaga na Miliyari 1808.8.

Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga ateganyijwe kwinjira avuye imbere mu gihugu angana na Miliyari 1,216.4 z’amafaranga y’u Rwanda ari byo bingana na 62.4% by’Ingengo y’Imari yose, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 40.9 ugereranyije na Miliyari 1,175.5 yari mu Ngengo y’Imari ivuguruye y’umwaka wa 2015/2016.

Amafaranga azakomoka ku misoro azagera kuri Miliyari 1,071.6 bingana na 55%, naho andi mafaranga agera kuri Miliyari 110.8 akazakomoka ku bindi bitari imisoro. Inguzanyo z’imbere mu gihugu zizagera kuri Miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga azava hanze y’igihugu ni Miliyari 733.0 z’amafaranga y’u Rwanda, aziyongeraho Miliyari 99.7 ugereranyije na Miliyari 633.3 yakoreshejwe mu ngengo y’Imari ivuguruye ya 2015/16.

Muri iyi ngengo y’imari, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 365.3 bingana na 18.7% by’ingengo y’imari yose; mu gihe inguzanyo z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 367.7 bingana na 18.9% by’ingengo y’imari yose ya 2016/17.

Uretse ibikorwa by’ubukungu, Minisitiri Gatete yanavuze ku bikorwa by’iterambere, uburezi, ubuzima imishinga na politiki za Leta nk’ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho muri iyi ngengo y’imari.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo