Ingaruka zo kuba Ubwongereza bwaravuye muri EU ntiziragera k’u Rwanda - Guverineri Rwangombwa

Guverineri wa banki nkuru y’igihugu (BNR) John Rwangombwa mu kiganiro n’abanyamakuru

Mu kiganiro guverineri wa banki nkuru y’igihugu (BNR) John Rwangombwa yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Kamena, yatangaje ko ingaruka z’icyemezo cy’Ubwongereza cyo kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi abantu benshi babonye nk’ikibazo gikomeye k’ubukungu, zitaragera ku Rwanda ariko ngo zishobora no kuzarugeraho kuko ngo bishobora kuzaca intege abashoramari bashoraga imari mu bihugu by’Iburayi.

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu yavuze ko kugeza ubu nta ngaruka zigaragara k’ubukungu bw’u Rwanda ziraturuka ku kuba Ubwongereza bwaravuye mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi ariko avuga ko bishobora kuzabaho mu minsi iri imbere bitewe nuko bishobora kuzahungabanya ubukungu mpuzamahanga kandi nubundi busanzwe butameze neza.

Guverineri Rwangombwa yagize ati: “Kuri Politiki y’ifaranga, icyo tubanza kureba ni ibihe bitoroshye dukoreramo ku rwego mpuzamahanga kuko ubukungu mpuzamahanga bwakomeje kugenda bugira ibibazo byo kudatera imbere neza, iyo urebye mu mwaka ushize muri rusange ubukungu bw’Isi bwazamutseho 3,1%, byaragabanutse ugeranije na 3,4 % muri 2014, uyu mwaka biteganyijwe ko byazamukaho 3,4% , ariko kiriya kibazo cy’Ubwongereza, reka nkite ikibazo kuko ku rwegpo rw’Isi abantu babibonye nk’ibibazo nubwo Abongereza babonaga ko ari byo bibakwiriye...”

Yakomeje agira ati: “Kuri ubu ntiturabona ingaruka z’ako kanya ku kuba Ubwongereza bwaravuye mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, icyo navuga ni k’ubucuruzi mpuzamahanga bwacu kuko iki kibazo cyahungabanyije ubukungu bw’ibi bihugu bishobora kugabanya umubare w’abashoraga imari muri ibi bihugu ,..ingaruka zishobora kubaho mu gihe kiri imbere cyane cyane ziturutse muri kiriya gice cy’uburayi kuko dushora imari ingana na 20% muri kariya gace (Iburayi)”

Yakomeje avuga ko hari ingaruka zigaragara zahise zigera k’ubukungu bw’Isi by’umwihariko ku gihugu cy’Ubwongereza nko gutakaza agaciro kw’ifaranga n’ihungabana ry’amasoko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Nta numwe uramenya ikibazo bishobora kuzatera nubwo bimaze kugaragara ko zihari, amasoko yarahungabanye bikimenyekana, amafaranga atandukanye yatakaje agaciro, cyane cyane iryabo ry’abongereza nyirizina ubwo rero ni ukureba niba ibyo ari ibintu by’agateganyo cyangwa ari ibintu bishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire.”

Icyakora nubwo hari izi mpungenge, kuri ubu Guverineri Rwangombwa yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza kuko ngo mu gihembe cya mbere 2016 bwazamutseho 7,3% bityo ngo bikaba bitanga ikizere ko ubukungu bushobora kuzagera ku gipimo cya 6% u Rwanda rwiyemeje kugeraho mu mwaka wa 2016 muri rusange.


Iyi nama yitabiriwe n’abakozi ba BNR batandukanye bari muri komite ishinzwe politiki y’ifaranga na komite ishinzwe ubusugire n’iterambere ry’urwego rw’imari

Niyitanga Jean Paul

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo