Ingamba zikarishye ku myenda n’inkweto bya caguwa mu mushinga w’ingengo y’imari ya 2016/17

9

U Rwanda rwiyemeje guca burundu ibikoresho bya caguwa

Ubwo yagezaga ku Nteko ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Gatete Claver yagaragaje ko imyenda n’inkweto bya caguwa bizongererwa imisoro aho izava ku madorali 0,2 ku kilo akagera ku madorali 5 ku nkweto n’amadorali 2.5 ku menda ku kilo mu rwego rwo kubica mu Rwanda

Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu imbere bityo hakagabanywa umubare w’amafaranga menshi ajyanwa mu bindi bihugu hagurwa ibicuruzwa bitandukanye birimo n’ibyakoreshejwe bizwi nka "caguwa"

Insanganyamatsiko ya politiki y’ubukungu y’umushinga w’ingengo y’Imari ya 2016-2017 na yo igamije gukundisha abanyarwanda iby’iwabo no kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Iyi nsanganyamatsiko iragira iti “ Twiteze imbere mu bukungu turushaho kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga ndetse no guteza imbere ibikorerwa iwacu”,

Minisitiri Gatete Claver yavuze ko imyenda ndetse n’inkweto byakoreshejwe (caguwa) bizongerwa imisoro mu rwego rwo kubica intege hagahabwa umwanya ibikorerwa mu Rwanda.

Inkweto za caguwa zari zisanzwe zisoreshwa amadorali 0,2 ku kilo, mu rwego rwo kuzica burundu zikaba zizasoreshwa amadorali 5 ku kilo naho imyenda ya caguwa yasoreshwaga amadorali 0,2 izajya isoreshwa 2,5 ku kilo.

Minisitiri Gatete Claver yavuze ko ibi ari mu mugambi wo gushyira mu bikorwa umwanzuro w’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba uvuga ko mu myaka itatu iri imbere caguwa izaba yacitse burundu.

Mu guhangana n’icyuho cy’ibyatumizwaga mu mahanga u Rwanda rwiyemeje gutangira gukora ibisabwa birimo kubaka inganda nshya, kongerera ubushobozi izari zisanzwe ndetse kuri ubu ngo hakaba hari n’abashoramari batangiye gusaba kuza gukorera imyenda mu Rwanda.

Yongeyeho ko ibi bizafasha u Rwanda kongera amafaranga yinjizwa n’inganda dore ko ubu akiri ku kigero cya 14% kikaba kiri hasi ugereranije n’ibindi bice byinjiriza igihugu.

Kuva hatangira iyi gahunda yo guca imyenda n’inkweto bya caguwa, byagiye byinubirwa na benshi mu banyarwanda bambara iyi myenda bemeza ko ari yo ihendutse ndetse ikaramba kuruta ikorerwa mu Rwanda.

Nyamara abafite ubucuruzi n’inganda mu nshingano bo bemeza ko inganda zo mu Rwanda zirimo kongererwa ubushobozi dore ko ngo n’impuzankano z’abakozi ba leta ari bo bazikora kandi zikaba nta kibazo zifite.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kuvuga ko ntawe ukwiye guhatirwa kugura ibikorewa mu Rwanda n’ubwo ari byo byifuzwa ahubwo ngo hakwiye kubanza kumvisha abantu ibyiza byo gukunda iby’iwabo maze bakabigura babyishimiye.

Muri rusange uyu mushinga w’ ingengo y’imari ya 2016/2017 ingana na miliyari 1949.4 z’amafaranga y’u Rwanda akaba yiyongereyeho miliyari 140.6 ugereranyije n’iyari yakoreshejwe umwaka ushize wa 2015/2016 kuko yo yanganaga na Miliyari 1808.8.

Azakomoka ku misoro azagera kuri Miliyari 1,071.6 bingana na 55%, caguwa ni kimwe mu bizinjiza imisoro izafasha kongera amafaranga azaturuka imbere mu gihigu.

Uyu mushinga w’ingengo y’imari ukaba ugiye gusuzumwa muri Komisiyo mbere y’uko utorwa n’Inteko rusange u’abadepite imitwe yombi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. iyi niyo bita communism full uteranyijeho dictature kuko niba abantu Bose bategetswe kwambara bimwe gutura hamwe abaturage nta jambo bafite bakora icyo bategetswe, icyenewabo mukubona akazi ntiwabona akazi udafite mwene wanyu ukomeye! yego ibyiza birahari pe! ark rubanda nyamwinshi rurakennye kubera zimwe mungamba zifaforiza abifite gusa

  2. ESE nimyemda ya police yitwa ngo ikorerwa ino ko ntawuyimesa icyumweru itarashiramo irange ,laptop za positivo nazo ni urwenya bakore ibintu bya quality barore ko bitagurwa ubu amakaro ya nyagatare hari utabona ubwiza bwayo ko habura cash gusa naho umuntu uvugira Ghadaffi ngo yishwe azira idenali.....mbona ahari abirabura tudashaka gusoma kuko ukirikiranye ibya gadhaffi wabona ko yakabaye yarishwe mu 1989 kuko yishe kandi yicisha mubihugu nka Sierraleon ,thcad,Liberia ,Mali naba tualeg be ahanura indege Scotland ndetse na aljeria kandi arabyemera yishyura impoza Marita ....... Mbona dushaka kumitagatifuza tukibagirwa amabi yakoreye inyoko muntu

  3. ESE nimyemda ya police yitwa ngo ikorerwa ino ko ntawuyimesa icyumweru itarashiramo irange ,laptop za positivo nazo ni urwenya bakore ibintu bya quality barore ko bitagurwa ubu amakaro ya nyagatare hari utabona ubwiza bwayo ko habura cash gusa naho umuntu uvugira Ghadaffi ngo yishwe azira idenali.....mbona ahari abirabura tudashaka gusoma kuko ukirikiranye ibya gadhaffi wabona ko yakabaye yarishwe mu 1989 kuko yishe kandi yicisha mubihugu nka Sierraleon ,thcad,Liberia ,Mali naba tualeg be ahanura indege Scotland ndetse na aljeria kandi arabyemera yishyura impoza Marita ....... Mbona dushaka kumitagatifuza tukibagirwa amabi yakoreye inyoko muntu

  4. ESE nimyemda ya police yitwa ngo ikorerwa ino ko ntawuyimesa icyumweru itarashiramo irange ,laptop za positivo nazo ni urwenya bakore ibintu bya quality barore ko bitagurwa ubu amakaro ya nyagatare hari utabona ubwiza bwayo ko habura cash gusa naho umuntu uvugira Ghadaffi ngo yishwe azira idenali.....mbona ahari abirabura tudashaka gusoma kuko ukirikiranye ibya gadhaffi wabona ko yakabaye yarishwe mu 1989 kuko yishe kandi yicisha mubihugu nka Sierraleon ,thcad,Liberia ,Mali naba tualeg be ahanura indege Scotland ndetse na aljeria kandi arabyemera yishyura impoza Marita ....... Mbona dushaka kumitagatifuza tukibagirwa amabi yakoreye inyoko muntu

  5. "Ese ko tuziko isi iyobowe nabazungu umunsi bumvishije ko twamenye ubwenge aho bizatugwaneza?"ko kadaffi nawe i dinari ryamukozeho "

  6. ndabona bagiye gutuma ubujura bwiyongera nubushumeli ubuse abacuruzaga iyo myenda sukubahohotera ngewe numva bidakwiye ko umuntu bamutegeka ibyo yambara

Tanga Igitekerezo