Rond point nshya ku bakoresha umuhanda Gisimenti-Mu mujyi na Gisimenti-Nyabugogo(Mu mafoto)

Aya masangano yubakwa azakemura ikibazo cy’ubucucike bw’ibinyabiziga
Nyuma y’ifungwa ry’umuhanda uca ku nzu ya Kigali Convention Center hagamijwe kubakwa Rond Point 2 ( amasangano y’imihanda 2) aherereye mu duce tw’ahari umuhanda uva KBC ukagera MINIJUST hamwe n’undi uva kuri Hotel Umubano ukagera KBC kuri ubu uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa n’imirimo yo kubaka aya masangano ikaba igeze kure.


Aya masangano azajya akoreshwa ku bava Nyabugogo bajya Gisimenti n’abava Gisimenti berekeza mu mujyi
Uyu muhanda uzajya wunganira undi wari usanzwe uca imbere y’inzu ya Kigali Convention Center (KCC) ibi bikazaba mu rwego rwo kugabanya ubucucike bw’imodoka nyinshi.

biteganyijwe ko aya masangano azakoreshwa n’aberekeza Nyabugogo ndetse no mu mujyi, ibi bikazajya biba mu gihe umuhanda uca kuri Kigali Convention Center wafunzwe bitewe n’ibikorwa bitandukanye bizajya biba byahabereye.

imirimo y’iyubakwa ry’umuhanda uzajya wunganira unyura kuri KCC irarimbanyije

amasangano y’umuhanda uva Gisimenti werekeza Nyabugogo no mu mujyi

N’ubwo iyi mirimo igikorwa amwe muri aya masangano ari gukoreshwa

amasangano y’umuhanda uva Nyabugogo werekeza Gisimenti

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo