Imodoka ni project, bitandukanye no kuvuga ngo Knowless yarongowe - Depite Bamporiki

9

Depite Bamporiki avuga ko abantu bakwiye kujya bava mu bitabafitiye inyungu, bakareba iby’ingirakamaro

Intumwa ya rubanda mu Nteko ishinga amategeko Bamporiki Eduard, yasabye urubyiruko rurangije amasomo y’imyuga mu ishuri rya EMVTC Remera, gutekereza mu buryo bwagutse barushaho gutegura neza ibyo bashaka gukora, bitandukanye no gukora ibintu byoroshye bisanzwe kandi bidafite inyungu ibintu yagereranyije n’ubukwe bw’umuhanzikazi Knowless.

Ibi Depite Bamporiki yasabye uru rubyiruko rugera kuri 260 ruranginje amashuri y’ubukanishi mu iri shuri gutinyuka bagatakereza imishinga yagutse kuko ngo n’abazungu bakoze imodoka aba bana bagiye gukanika ari nta bwenge babarusha ahubwo ko icyo babarusha ari ubumenyi kuko babuteguye bityo nabo ngo bagomba kubitegura bakabigeraho.

Depite Bamporiki yabwiye uru rubyiruko ko ibintu byose bisaba gutegurwa neza bigashyirwa ku murongo, ibintu bitandukanye no kwirirwa uvuga ngo Knowless yarongowe kuko ngo ntawe utararongowe cyangwa utazarongorwa.

Depite Bamporiki kandi yemeza ko izi modoka abazungu bakoze abakurambere b’u Rwanda bazitekereje mbere y’abazungu.

Ati :”Ariko umbwiye ngo umuzungu andusha ubwenge twamara icyumweru tutarumvikana, wambwira ko andusha ubumenyi ngahita nemera ntaguhakanyije. Izi modoka mukanika njya mbwira abantu ko ababyeyi bacu bazitekereje abazungu bataraza abo nabibwiye twagiye impaka bigera nimugoroba. Imodoka ni project(Umushinga) bitandukanye no kuvuga ngo Knowless yarongowe. Knowless yarongowe, Mama yararongowe, nanjye nararongoye, nawe uzarongorwa, ibyo ngibyo ni ibintu biri aho ngaho bidashobora kukubyarira ibirayi. Umuntu se wabutashye atahana ibirayi?”

Depite Bamporiki yavuze ko izi modoka abazungu bakoze zigendesha amapine 4 ntaho bitandukaniye n’umunyarwanda wo mu myaka ya cyera wavumbuye ko ingombyi yo guhekamo umwami igomba kujyaho abantu 4, akaba ari aha ashingira avuga ko abanyarwanda batekereje imikorere y’imodoka mbere y’abazungu.


Depite Bamporiki yasabye uru rubyiruko gutinyuka rugakora rugashyikira ubumenyi abazungu bagezeho

Depite Bamporiki yasabye uru rubyiruko gufunguka rugatekereza kure batitaye ko abazungu babasize kuko bazageraho bakashyikira
.
Ati:”Mureke dutekereze, tutekereze ibintu byagutse, iyo umuntu yagusize ageraho akakurinda, sibyo se? buriya iyo umuntu yagusize uramureka icy’ingenzi ni uko utaguma aho uri ugatangira urugendo n’iyo yagutangayo umusangayo. Ntimukajye mugira ubwoba ngo buriya ngo harimo intera.”

Uyu muyobozi yavuze ko abantu b’ubu bakwiye kuba nk’abanyarwanda ba cyera kuko bo batekerezaga ibintu byagutse kandi bakavumbura kuko ngo bimwe mu byo bakoze ari na byo n’ubu bikigenderwaho hirya no hino.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. nibyo rwose umwanya twataye tuvuga ubukwe bwa Knowlesss tuba twaratekerejemo imishinga myinshi...
    dutinda mumagambo tugakabya ibikorwa wapii
    teisubireho

  2. Ubu se kurongorwa kwa knowless no kwiga bihuriyehe? Abakora iperereza muzatubwire impamvu iyi ntumwa ya rubanda yatuye knowless muri uriya muhango.

  3. Yewe ga yeee!ndunva bamporiki igipindi cyaramwinjiye,dore ngo arabifatira ye ! Ngo abazungu baturusha iki ntibaturusha iki?? !!!!ngo tuzabashyikira ?ngo abakurambere bahimbye ingobyi.....ngo...! Ndumiwe gusa Rwanda uragana he ???

  4. Andika Igitekerezo Hano Ibyo Depute Bamporiki avuga nukuri kuko gutekereza icyaguteza imbere bitandukanye no kwirirwa uvuga inkuru zabageze ku mugambi wibyo batekereje gukora cyera. Murakoze

Tanga Igitekerezo