Imirimo itangwa na Leta yaruzuye, abize kera bayirimo-Uwizeye

6

Uwizeye Jean Pierre umuyobozi ushinzwe gahunda muri AMIR

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 26 Ukwakira 2016 i Kigali hatangijwe inama y’iminsi itatu yateguwe n’ urugaga rw’amakoperative yo kubitsa no kugurizanya ku rwego rwa Afurika (ACCOSCA) ifatanyije n’ihuriro ry’ibigo by’imari biciriritse mu Rwanda(AMIR)

Umuyobozi ushinzwe gahunda muri AMIR, Uwizeye Jean Pierre yakanguriye abantu bose kwizigama cyane cyane urubyiruko rukabasha kwihangira imirimo kuko itangwa na Leta isa n’iyarangiye.

Yagize ati: “Twebwe nka AMIR gukorana n’urubyiruko si bishyashya, leta yihaye umuhigo wo guhanga imirimo 200000. (Ku mwaka) Nkunda kubwiza urubyiruko ukuri, imirimo itangwa na leta iruzuye abantu barangije kwiga kera bayirimo, abiga uyu munsi ni bige batekereza guhanga umurimo."

Yakomeje agira ati "Twe nka Leta tuzoroshya mu gufasha urwo rubyiruko guhanga imirimo.. turashaka guhanga imirimo dushingiye ku kwizigama.”

Ibarura ku mibereho y’ingo riherutse (EICV4) ryagaragaje ko ubushomeri mu Rwanda buri kuri 2 %.

Mu minsi ishize kandi Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, Judith Uwizeye yavuze ko ku mwaka Leta iha akazi 2% gusa by’abari ku isoko ry’umurimo, 98% basigaye bakajya mu nzego z’abikorera cyangwa bakihangira imirimo.

Uwizeye Jean Pierre kandi yasabye ibindi bigo by’imari kunganira BDF biha urubyiruko inguzanyo mu buryo bworoshye kugira ngo rurusheho kwihangira imirimo.

Yagize ati "Iyo leta ishyiraho BDF ni uko haba habonetse ikibazo cy’urubyiruko rudafite ingwate, n’ibigo by’imari ku ruhande rwabyo turimo turabategura, barimo barashaka uburyo bwo gutanga inguzanyo hashingiwe ku bwizigame (Cash Best Lending) mu cyumweru cyo kwizigama turakangurira buri wese kwizigama"

Muri iyi nama hazatangwa ibiganiro birebana n’iterambere ry’ubuhinzi, guhanga imirimo, guteza imbere umugore n’urubyiruko byose bishingiye ku makoperative.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Kweri Gusa Ntibyoroshye Ahubwo Jean Pierre Afate Umwanya Azenguruke Igihugu Atange Umusanzu Wubujyanama Kuko Jye Ndamuzi Arashoboye Haribyishi Mwibukiraho Kwiyemeza Gufata Umwanzuro Gukora Cyane Ushaka Inyungu Zigihe Gito Imana Ige Imushoboza

  2. ariko abayobozi dugira nihatari abanu bazizigama amabuye se no kurya ntibigishoboka baba bavuga ubusa gusa

  3. Ngo ibyo uwo muyobozi avuga ni ukuri??? Ariko yeeee ni akumiro ahubwo naho ukuri ko ntako mbonye!!! Ahubwo sinzi uwaroze ayo mazina ( Uwizeye) kwishongora. Nimugabanye gukina abantu bibabariye ku mubyimba, umunyarwanda yaciye umugani ngo bucya bwitwa ejo

  4. Nikose olivier kuba job creator biturutse mukwizigamira aturutsehe? Utarigeze akazi yizigamira iki? Reka ubutesi aho sha uwo muyobozi ntakindi yavuga usibye gushishikariza abagafite kwizigamira doreko ariko kazi ke

  5. nukuri ibyuyu muyobozi avuga nukuri kandi nokuvanakera akitwigisha yakomozaha ku ijambo nkiryo kandi nemeza ntashidikanya ko benshi

    mubamuciyimbere harimo najye inamaze haraho zitugeje kandi tukaba dukataje urubyiruko tugomba guharanira kuba job creater binyuze mukwizigama

Tanga Igitekerezo