Imibereho itangaje y’inkima zo mu Birunga (Amafoto & Ubuhamya)

5

Inkima ni zimwe mu nyamaswa ziba muri parike y’Ibirunga zikunze gusurwa na ba mukerarugendo benshi, ni udusimba duto ariko tunejeje kutureba kubera imibereho yatwo ari na yo mpamvu dukunze gusurwa cyane n’abashaka kunezezwa n’imibereho y’inyamaswa.

Kuri uyu wa Gatatu umunyamakuru wa MAKURUKI yasuye izi nyamaswa hamwe n’abakerarugendo baturutse mu bihugu bitandukanye, akusanyiriza byinshi ku mibereho y’inkima.

Izi nkima zibera munsi y’ibirunga mu ishyamba rigizwe ahanini n’imigano, zikibona abantu basizuye zihita zitangira gukina zerekana urugwiro n’ibyishimo zitewe no gusurwa, ntizinatinya kandi kubegera zikabakinira iruhande.

Izo twasuye ziherereye muri itsinda rya Kabatwa munsi y’ikirunga cya Sabyinyo, umunyamakuru wacu nyuma yo kwitegereza uko zikina, yegereye Ndayambaje Charles Bertin nk’umwe mu bashinzwe kuzikurikiranira hafi amubaza byinshi ku mibereho yazo.

Yavuze ko icy’ibanze ari uko inkima z’ingore zigira urukundo rudasanzwe bigera n’aho akana kayo gapfa ikazajya akagendana kandi karapfuye kugeza igihe kaboreye.

Ndayambaje yagize ati: ”Icyo zizwiho cyane iz’ingore ahantu zitandukanira n’iz’ingabo zikunda abana bazo cyane, mbese nka kuriya ubona n’abantu b’abagore bakunda abana cyane na zo ni uko. Hari iherutse gupfusha akana kayo ikajya ikagendana kandi karapfuye, yajya kurya ikakarambika hasi yagenda ikongera ikakajyana umuntu yajya kuhagera ikongera ikagafata ikakajyana ikazagata ari uko kamaze kubora”


Ndayambaje Charles Bertin ushinzwe gukusanya amakuru mu itsinda ry’inkima rya Kabatwa

Uwiragiye Honorine na we ni umwe mu barinda izi Nkima. Twamubajije we nk’umuntu ubana na zo icyo azikundira yemeza ko isuku n’ubugwaneza bwazo aribyo bimushimisha.

Ati: ”Jyewe ikintu nzikundaho ni uko zigira isuku, dusa neza, tugira isuku, ntabwo twenderanya nta n’amahane tugira, ntabwo ari kamere yazo ahubwo kugirango zisurwe zimenyere abantu ni ukuzimenyereza uko wazibonye ni ko zamenyereye.”


Uwiragiye Honorine na we ni umwe mu barinda izi Nkima

Ese Inkima zitandukaniye he n’Ingagi mu mibereho yazo?

Uwiragiye avuga ko Inkima zitandukanye n’ingagi cyane mu buryo bw’imibanire n’imyororokere kuko inkima zigira ingabo nyinshi mu muryango umwe ndetse zikanimya ingore nyinshi ibintu bitandukanye n’ingagi.

Ati: "Ku Ngagi ubundi shefu w’umuryango aba ari imwe, iba ari ingabo imwe ariko ku Nkima habamo abagabo benshi, ku ngagi zo zirarwana, zirashwana zirafuhirana ntabwo uko zisanga mu miryango yazo ariko inkima na zo zimeze."

Yakomeje ati: "Mu nkima rero ho habamo ibigabo byinshi ariko zikagira amezi bivamo bikagabanuka, tuvuge niba harimo nk’ibigabo nka 30, hari amezi zigeramo zamara kwimya zikagenda hagasigara nka 10 cyangwa 8 igihe cyo kwimya cyagera bikongera bikagaruka. Kandi aho zitandukanira n’ingagi ingabo ni yo ijya ku bagore bose bo muri uwo mu ryango ariko inkima zishakamo abagore nta kibazo zifite ariko mu ngagi ntabwo ho bishoboka ijya ku bagore iba ari imwe.”

Mu muryango w’inkima nubwo zikunda kwegera abantu, zikanabakorera utuntu tubashimisha ariko ngo iyi mico igirwa n’inkima z’ingore ndetse n’abana kuko ingabo zo ngo zikunda guhunga abantu cyane.

Muri uyu muryango wa Kabatwa hari inkima zisaga gato 120 nk’uko amabarura aheruka gukorwa abigaragaza.


Iyi migano ni yo nzira yinjira inkima aho inkima ziba


Hakurya muri iri shyamba ry’imigano niho zikunze kuba ziri


Tukigerayo twahasanze abarinzi batwakiriye bajya kutwereka inkima.


Ukinjiramo uzikubise amaso ubona koko Inkima ari utunyamaswa twikundira abantu




Ziba ziri kurya ibyatsi



Ba mukerarugendo ibyishimo byari byinshi bari gushaka amashusho azababera urwibutso



Aka kotaga izuba kirebera n’abantu

Aba bamukerarugendo babwiye MAKURUKI ko baje mu Rwanda kuhasoreza ibiruhuko kuko bamaze iminsi bari muri Afurika ariko ngo baje gusoreza ibiruhuko mu Rwanda kuko babwiwe ko ari heza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. oya uribeshye Ninja@ izi ni inkima zo mukabatwa nange ndazizi kbs! gusa turasaneza byo rwose nange ndadukunze

Tanga Igitekerezo