MINICOM yafunze imikino y’ibiryabarezi n’indi mikino y’amahirwe

6

Nyuma y’aho abaturage bakomeje kugaragaza impungenge ziterwa n’ikoreshwa ry’imikino y’amahirwe hakoreshejwe imashini za (Slot machine) harimo n’iyo bakunze kwita ’ikiryabarezi’ kuri ubu Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yahagaritse by’agateganyo iyi mikino.

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga 2016 Ministeri y’ubucuruzi n’inganda mu itangazo ryayo yashyize ahagaragara yavuze ko nyuma y’igenzura ryakozwe n’iyi Ministeri bagasanga hari bamwe mu bemerewe gucuruza iyi mikino y’amahirwe batubahiriza neza amategeko n’amabwiriza ayigenga bafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo iyi mikino.

Benshi mu bashyizwe mu majwi ni abacuruza iyi mikino bakwirakwiza imashini zitwa Slot machines harimo n’iyo bita ikiryabarezi aho abakinnyi basabwa gushyiramo amafaranga bakina bagahomba cyangwa bakunguka.

Ministiri w’ubucuruzi n’inganda mu Rwanda Francois Kanimba wanashyize umukono kuri iri tangazo, yavuze ko iyi mikino yabaye ihagaritswe mu buryo bwo kubanza kunononsora uburyo ubu bucuruzi bwakorwa butagize uwo bubangamira

Muri iri tangazo kandi Ministiri w’ubucuruzi n’inganda yasabye abo bireba cyane cyane ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi y’igihugu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo

Iyi mikino y’amahirwe ihagaritswe hakurikijwe itegeko no 58/2011ryo kuwa 31/12/2011 rigenga imikino y’amahirwe, hakurikijwe kandi zimwe mu mpungenge zimaze iminsi zigaragazwa n’abaturage bo mu turere tumwe na tumwe iyi mikino yagejejwemo.

Muri iyi minsi umukino w’Ikiryabarezi urimo kuvugisha benshi aho bawuvugaho byinshi bitari byiza birimo kugomesha abanyeshuri no gusenya ingo za bamwe mu bubatse dore ko n’abagabo wasangaga birirwa bakina ikiryabarezi bagataha baririra mu myotsi ayo bajyanye yose bayasizeyo.

Ibi byanatumye umuyobozi w’akarere ka Nyanza aba uwa mbere mu kubihagarika nubwo icyo gihe MINICOM yamunenze ivuga ko yakoze ibinyuranyije n’amategeko.

Soma inkuru yabanje uciye hano: http://www.makuruki.rw/IMIBEREHO-MYIZA/article/Akarere-ka-Nyanza-katanze-igisubizo-ku-kibazo-cy-ikoreshwa-ry-ibiryabarezi-kimaze-gufata-indi-ntera


Itangazo ryashyizwe hanze na Ministeri y’ubucuruzi n’inganda rihagarika by’agateganyo imikino y’amahirwe

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. Byari bimaze gukabya kuko mu tu boutique twose twa ndagaswi muli quartier hagati wasangagamo izo slot machine kandi biriya bintu iyo wibeshye ukagikina 1 cg 2 kiba kigutwaye ntiwongera guha agaciro amafaranga.

Tanga Igitekerezo