Ikibazo cy’amacumbi yitwa ko aciritse abonwa n’uwifite ngo cyaba kigiye kuba umugani

2

Ubuyobozi bw’ umujyi wa Kigali n’ ubuyobozi bw’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority) buravuga ko bwamaze kubona impamvu amacumbi yitwa aciriritse ahenze bukavuga ko iki kibazo cyafatiwe ingamba zo kugikemura burundu.

Umuyobozi w’ ikigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority), Eng. Didier Sagashya, atangaza ko impamvu amacumbi aciritse yubakwa mu mujyi wa Kigali ari ku giciro cyo hejuru ngo biterwa n’ibiciro by’inguzanyo zitangwa na Banki biri hejuru bityo bigatuma n’abashoramari na bo bahenda ayo mazu.

Yagize ati: “ impamvu amazu aciriritse ari kugiro cyo hejuru akenshi biterwa n’ ikibazo cy’ inguzanyo z’ amabanki zigihenze. Umushoramari ajya kwaka inguzanyo muri Banki bakamuha inguzanyo azajya yumgukira 18 na 19 kw’ ijana, mu by’ ukuri aya ni inyungu iri hejuru… turimo kumvikana na Banki ngo turebe ko yagabanyiriza inyungu baka abashaka gushora imari mu macumbi aciriritse.”

Umuyobozi ushinzwe imitunganyirize y’ umujyi wa Kigali Fred Mugisha we avuga ko indi mpamvu ituma amacumbi aciriritse adapfa kwigonderwa n’ ubonetse wese ari uko ayo mazu yubakwa n’ abashoramari, akavuga ko iyo umushoramari aje umujyi wa Kigali ukamwereka aho agomba gushyira ayo macumbi aciritse hatuye abantu yabimura akoresheje amafaranga ye, ngo bituma amacumbi yubatse akosha bitewe n’ uko abariramo n’ ayo yakoresheje yimura abo baturage.

Yagize ati: “ Iyo rwiyemezamirimo aje umujyi wa Kigali umwereka ahagenewe amacumbi aciriritse, hari aho asanga agomba kubanza kwimura abaturage bahatuye, iyo abimuye ku mafaranga bituma ya macumbi yubatse ayashyira ku giciro cyo hejuru kuko aba arimo kubariramo n’ ayo yakoresheje aha abaturage ingurane y’ ubutaka bwabo.”

Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, Leta ngo ni yo izajya yimura abaturage hanyuma umushoramari aze ahasanga ikibanza yubaka gusa.

Yagize ati “Leta izajya ibanza yimure, itange ingurane ku baturage hanyuma umushoramari aze asanga ikibanza gihari atari bugombe kwimura abaturage. Hari abashoramari baza basanga kugira ngo bubake bari bubanze kwimura abaturage bakisubirirayo.”

Uyu muyobozi akomeza yibutsa abantu ko icumbi riciritse atari igiciro runaka ahubwo ngo iyo umuntu ashobora kuba mu icumbi abasha kwishyura kimwe cya gatatu cy’ umushahara we ku kwezi icyo gihe ngo aba aba mu icumbi riciriritse.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ese abadafite umushahara fatizo buri kwezi byo mubateganyiriza iki? Ikibazo samacumbi ahenze ahubwo leta ntago ireba nabaturage baciriritse kandi ninaho igisubizo cyo guca akajagari kimyubakire mu mugi leta kuki yo itubaka noneho ikimura abantu ibereka aho banjya

  2. Muyobozi Fred Mugisha, ndumva ibyo uvuze bitumvikana. Nonese Leta yo ntizatanga ingurane kubaturage vayo? Cgwa ushatse kuvuga ko yo izabaha intica nikize (Amafrw macye).
    Bakugize umuyobozi ufata ibyemezo byanyuma ko numva byaba ibibazo?

Tanga Igitekerezo