Icyemezo gikakaye cyafashwe na Leta y’u Burundi cyatangiye kugaruka abaturage bayo

6

Abacuruzi bacururiza mu isoko rya Rugombo barasaba leta y’u Burundi kwisubiraho kubera igihombo bagize nyuma y’icyemezo yafashe naho ubuyobozi bw’iki gihugu bukemeza ko bugitsimbaraye kuri iki cyemezo.

Nyuma y’aho tariki 30 Nyakanga 2016 leta y’igihugu cy’u Burundi ifatiye icyemezo cyo guhagarika ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byavaga i Burundi biza mu Rwanda bavuga ko hagamijwe gucunga neza umusaruro ukomoka ku biribwa, iki cyemezo nticyanejeje abacuruzi bari basanzwe bacuruza ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda ndetse no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Iwacu aravuga ko abacuruzi bacururiza mu isoko rya Rugombo kimwe n’abacururiza mu isoko rya Cibitoke bakomeje kuvuga ko nta baguzi bari kubona nyuma y’aho iki cyemezo gifatiwe.

Bagize bati: “Inyanya, ibitunguru, intoryi, beterave ndetse n’izindi mboga ntibikiri kugurwa nk’uko byari bisanzwe byatangiye kubora kubera icyemezo cyafashwe.”

Si abacuruzi gusa kuko n’abahinzi nabo barinubira iki cyemezo cyafashwe kuko babona ko kizabahombya.

Nzeyimana Thomas uri hagati y’imyaka 70 na 80 afite umuryango w’abana 6, yavuze ko yatakaje byinshi cyane nyuma y’aho iki cyemezo gifatiwe.

Yagize ati: “ Ndi mu gihombo nyamara mbere y’uko iki cyemezo gifatwa noherezaga ibyo nejeje mu Rwanda nkabona amafaranga menshi.”

Ku mupaka wa Ruhwa naho hagaragara igabanuka ry’urujya n’uruza rw’abacuruzi, bigaragara ko abacuruzi b’abanyarwanda ndetse n’abarundi bamaze kumenya neza icyemezo cyafashwe ku bijyanye n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Aba bacuruzi bakomeje bavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’uburyo bazishyura imyenda bafashe mu mabanki.

Bagize bati: “Ni gute tuzishyura imyenda n’icyi cyemezo gikakaye cyafunze ibikorwa byacu?”

Aba bacuruzi basaba ubuyobozi bw’igihugu ko bwakwisubiraho ku cyemezo bwafashe kugira ngo barengere imiryango yabo.

Guverineri w’intara ya Cibitoke yabasabye ko bajya bagurisha ibyo bejeje imbere mu gihugu aho kubijyana mu Rwanda.

Yakomeje ababwira ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurinda isesagura ry’umusaruro kandi hari abaturage b’imbere mu gihugu bawukeneye bityo akaba akomeje kwihanangiriza inzego z’ubuyobozi n’igipolisi gucunga neza ntihagire ibicuruzwa byoherezwa mu Rwanda ndetse n’umucuruzi ufashwe abikora akabihanirwa by’intangarugero.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

  1. hhhh usenya urwe bamutiza inkota sha mukomereze aho byose ni mu nnyo muzatugarukira sitwe tuzabagarukira
    nimumara kubura amahera mwakuraga mu rwanda muzaza mwiruka courrage

  2. hhhh usenya urwe bamutiza inkota sha mukomereze aho byose ni mu nnyo muzatugarukira sitwe tuzabagarukira
    nimumara kubura amahera mwakuraga mu rwanda muzaza mwiruka courrage

  3. hhhh usenya urwe bamutiza inkota sha mukomereze aho byose ni mu nnyo muzatugarukira sitwe tuzabagarukira
    nimumara kubura amahera mwakuraga mu rwanda muzaza mwiruka courrage

  4. Ahubwo Icomvuga Abo Bavuga Kobahomvye Mubafate Nkaho Bafise Ico Bacuditse Nawamugesera Kagame .Na Niyombare Ahubwo Mutegerezwa Kubashirako Abanetsi Ikindi Ahubwo Uwo Bazofata Ashoye Bace Bamuta Muriyompi Kandi Yagirizwe Kagemurira Abagwanyi

  5. Ico cemezo ni ciza kuri twebE kuko inzara ububturabaza ahubwo bakomez kuko bariko bagaburira abatudurumbanizabumutekano sawa abavugako bahomvye ca va abinshwe ninzara nabo Vive notre ditogeants

Tanga Igitekerezo