Ibikorerwa mu Rwanda byabonye isoko muri Congo Brazzaville

Ubwo amasezerano yari amaze gusinywa

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwasinye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete yo muri Congo Brazzaville, Groupe 250 mu rwego rwo gushakira isoko ibikorerwa mu Rwanda bigacuruzwa muri icyo gihugu.

Aya masezerano aje nyuma y’ukwezi u Rwanda rufunguye Ambasade muri Congo Brazzaville.

Groupe 250 ni sosiyete isanzwe yinjiza muri Congo Brazzaville ibicuruzwa byo mu mahanga ndetse ikanakwirakwiza ibyakorewe muri icyo gihugu ahandi ku isi.

Amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu azafasha Groupe 250 gushyiraho ibigo aho abashaka ibicuruzwa byakorewe mu Rwanda bajya babisanga muri Congo Brazzaville, no guha amahirwe inganda ziciritse zo mu Rwanda kubona uko zohereza ibyo zikora muri Congo Brazzaville.

G25O izajya ishaka ahantu ho kubika ibicuruzwa byavuye mu Rwanda, aho kubicururiza ndetse n’icyumba cyiza cyo kubikamo ibishobora kwangirika vuba.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda, Emmanuel Hategeka yavuze ko amasezerano asinywe ari amahirwe yo gukomeza gtera imbere ku mpande zombi.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bashyize umukono ku masezerano yo gushimangira umubano muri politiki ndetse n’ubukungu.

Aya masezerano azafasha inganda zo mu Rwanda kohereza umusaruro wazo muri Congo Brazzaville

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo