Hasobanuwe impamvu ibiciro ku isoko ry’imari n’imigabane bikomeje kugabanuka

3

Uko imyaka ishira indi igataha, ibiciro by’imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane bigenda bigabanuka, umuntu ashobora kwibwira ko igitera iryo gabanuka ry’ibiciro ari uko ibigo bifite imigabane ku isoko biba byahombye, nyamara umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imari n’imigabane yatangaje ko atari ko bimeze asobanura ikibitera.

Mu Rwanda, isoko ry’imari n’imigabane ni ikintu kitaramenyerwa, iri soko rigitangira muri 2008 wasanganga ibiciro by’imigabane bihindagurika cyane ariko akenshi bigahindagurika bizamuka uko iminsi ihita.

Kuri ubu iyo witegereje usanga ibiciro by’imigabane bizamuka buhoro cyangwa rimwe na rimwe bikagabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu minsi yashize. Ibi rimwe na rimwe bituma abantu bavuga ngo ibigo bifite imigabane ku isoko byahombye nyamara ngo siko biba bimeze.

Kuri uyu wa 20 Kamena 2016, Umuyobozi w’ikigo cy’imari n’imigabane mu Rwanda (“Rwanda Stock Exchange”RSE), Rwabukumba Celestin, yasobanuye ko igituma ibiciro by’imigabane bitakizamuka cyane nka mbere ngo biterwa n’uko iyo ibigo bigishyira imigabane yabyo ku isoko abantu bahita bitabira kuyigura cyane bigatuma ibiciro byayo bizamuka cyane ariko ngo iko iminsi igenda ishira ibiciro bigera aho bigasa n’ibihagaze cyangwa bikazamuka gahoro.

Rwabukumba yagize ati: “Iyo sosiyete izanye imigabane yayo ku isoko ari ubwa mbere, iba irimo kwiranga, kenshi na kenshi imigabane abantu baza bayirwanira ugasanga abayishaka bararuta imigabane ihari, ariko ntabwo bihora bizamuka ngo bye kugira iherezo kuko bizinesi (business) ntabwo ihora ikura, igera aho ikitonda ibiciro ntibikomeze kuzamuka cyangwa bikazamuka gahoro gahoro, cyeretse iyo sosiyete ikuze igashinga amashami mu bindi bihugu”

Ikindi uyu muyobozi yagarutseho ni uko igabanuka ry’igiciro cy’umugabane rishobora guterwa n’uko n’ubukungu kuri ubu butifashe neza ndetse butanazamuka nkuko bwazamukaga mu myaka yashize, ndetse ko no ku rwego mpuzamahanga ubukungu butifashe neza.

Kuri iyi ngingo Rwabukumba yagize ati:“Igituma wenda ibiciro bisa naho bigenda bimanuka ku isoko ry’imari n’imigabane, mwibuke ko n’ubukungu ntabwo buhagaze neza kandi ntabwo buzamuka ku kigero bwazamukagaho mbere, ubukungu ku Isi bumeze nabi, rero ntabwo wavuga ngo ibiciro bizakomeza bizamuke kandi ubukungu butameze neza.”

Nonese kuba ubukungu buhagaze nabi cyangwa ibiciro by’imigabane bizamuka buhoro bivuze ko abantu bakwiye kureka kugura imigabane ku isoko ry’imari n’imigabane?

Iki kibazo Rwabukumba yagisubije avuga ko iyo ubukungu buhagaze nabi ari cyo gihe cyiza cyo kugura imigabane.

Yagize ati: “Ntabwo twavuga ngo ntushyire amafaranga ku isoko ry’imari n’imigabane cyangwa ngo ntugure imigabane kuko ubukungu butameze neza, kuko ahubwo iyo bimeze bityo ugomba kuyigura kubera ko ibyo ari byo byose sosiyete niba iri hasi uyu munsi siko bizahora, ubuzima buzakomeza, sosiyete ntizipfa, ihindagurika ry’ubukungu rihoraho bikagenda bizamuka cyangwa bimanuka.”

Uyu muyobozi avuga ko iyo umuntu aguze imigabane mu gihe ibintu bitameze neza ari bwo ashobora kubona inyungu nyinshi iyo habayeho impinduka nziza, bityo ngo kuri we kuba ubukungu budahagaze neza byari bikwiye gutuma abantu bitabira kugura imigabane cyane bateganya kunguka mu gihe kizaza.

Isoko ry’imari n’imigabane ni uburyo bugezweho bwo gucuruza amafaranga, aho ibigo by’imari runaka bishobora gushyira ubucuruzi bwabyo kuri iri soko bagamije kubona amafaranga ndetse no kwagura imikorere yabyo bityo uko byunguka n’uwabiguzemo imigabane na we akunguka ari na byo biha abaturage baciriritse amahirwe yo kwizigamira no gushora imari bahereye ku bushobozi buciriritse.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo