Ibyangombwa byo kubaka mu mijyi yunganira Kigali bigiye kujya bitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga

2

Nyuma yuko mu mujyi wa Kigali hatangijwe gahunda yo kwaka ibyangombwa byo kubaka hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa 06 Nzeli 2016, haratangizwa iyi gahunda mu mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali.

Imijyi yatoranyijwe na Guverinoma izunganira Kigali ni Muhanga, Musanze, Nyagatare, Huye, Rusizi, na Rubavu.

Kuyubaka ngo bizatuma abacuruzi bo mu Ntara iherereyemo bashobora kurangura no kugurishiriza ibicuruzwa mu duce batuyemo bitabasabye kuza Kigali.

Iyi gahunda ikaba igamije koroshya itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka bigakuraho ikibazo cy’aho abaturage basiragiraga ku biro by’Uturere bagiye kwaka ibyangobwa.

Haruna Nshimiyimana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amategeko n’ibipimo ngenderwaho, mu kigo gishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA) , mu kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko Musanze na Rubavu ariho hari umubare munini w’abasaba inyangombwa byo kubaka kurusha ahandi ariyo mpamvu ariho bazahera.

Ushinze igenzura ry’imyubakire muri RHA Alice Mugwaneza, yavuze ko ubu buryo bushyashya bwo gutanga ibyangombwa buzahuza imitangire y’ibyangombwa mu gihugu hose, kizatuma hitabwaho ibijyanye n’igishushanyo mbonera, ndetse bizakuraho gusiragizwa ku bajyaga ku karere inshuro nyinshi bagiye kwaka ibyangombwa.

Ati “Uzaba ushobora gukoresha iri koranabuhanga rikakugaragariza ko umushinga wakiriwe, igihe uzamara ndetse rikaba ryanakubwira ibyo wongeramo uramutse wabyatse nabi”.

Haruna Nshimiyimana, yakomeje avuga ko umuturage uzajya azamura inzu mu buryo bunyuranyije n’igishushanyo mbonera izajya ikurwaho, naho umuyobozi uzajya atanga ibyangombwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko azajya ahanwa bikomeye.

Abanyamakuru bagaragaje impungenge kuko ikoranabuhanga ritangirana ibibazo byinshi, aho batanze urugero rw’iryifashishijwe mu gusaba ibindi byangombwa ariko bigatuma abaturage bahomba kurushaho cyangwa bikabaviramo izindi ngaruka.

Abayobozi bavuga ko iri koranabuhanga rigufasha kwishyura, rifite uburyo ririndirwa umutekano ndetse hari n’uburyo bwinshi bwo gufasha ugize ikibazo, bityo bakaba bizeye ko rizagenda rigira akamaro uko iminsi igenda ishira indi igataha.

Yagize ati “Turi mu itangiriro,icyangombwa ni uko Leta ibyitayeho kandi izabigeraho”

Kubera iri koranabuhanga kandi, hagabanyiijwe iminsi yo gutanga ibyangombwa byo kubaka biva ku minsi 100 ubu bikaba bitwara iminsi itarenze 30 gusa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo