Kutabungabunga ibidukikije ni ugushyira ubuzima bw’abantu mu kaga: Minisitiri w’intebe Murekezi

Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yagaragaje intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gufata neza ibidukikije ndetse n’inyugu bikomeje kurwinjiriza, anasaba abaturage kwita ku bidukikije batarindiriye kubisabwa n’amategeko.

Mu biganiro bigamije kwita ku bidukikije byatangiye kuri uyu wa Mbere i Kigali, hagaragajwe intambwe nyayo u Rwanda rwateye mu kwita ku bidukikije ndetse byanazamuye ubukerarugendo.

Gatare Francis, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kinafite mu nshingano ubukerarugendo, avuga ko ubu ibidukikije byitabwaho ndetse ko ingagi zo mu misozi zitagihura, byatumye ziyongera bikanazamura ubukerarugendo.

Ati: ”Ingagi z’imisozi mu Rwanda ntizikiri mu kaga ubu zifashwe neza ndetse n’imiryango yazo yariyongereye, ndashimira abashyize ingufu mu kuzibungabuga, mwese muri aha cyane cyane Leta y’u Rwanda. Iyi ni yo mpamvu ubukerarugendo mu Rwanda bukomeza kuzamuka, guhuza ibungwabungwa ry’ibidukikije n’ubukerarugendo byaranogejwe.”


Fransisi Gatare umuyobozi wa RDB

Gatare yavuze ko abaturage baturiye za pariki ari bo bafata iya mbere bakazibungabunga kandi ko umusaruro uvuyemo ugirira akamaro kanini igihugu uhereye ku baturage baturiye izo pariki.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko ibidukikije ari byo mbarutso y’ubuzima bwiza kandi ko gutsindwa kubibungabunga ari ugushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ati: ” intego y’ibanze yo kubungabunga ibidukikije ni ukubungabunga ubuzima bw’abatuye Isi, gutsindwa kubikora ni ugushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, iyo udafashe neza ibidukikije ako kanya uhura n’ingaruka. Mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ingamba zarafashwe zo kwita ku bidukikije kandi ubushobozi burahari tuzagera ku byiza birenze ibi nidukomeza gushyira ingufu mu kubungabunga ibidukikije kandi tuzabikora”

Minisitiri w’intebe Anasthase Murekezi yabwiye abitabiriye iyi nama ko ubukerarugendo mu Rwanda ari imwe mu nkingi y’ubukungu bwarwo kandi ko byose biva ku gufata neza ibidukikije. Yaboneyeho yabwiye abanyarwanda ko bakwiye kugira umuco wo gufata neza ibidukikije batarindiriye kubikora kubera amategeko.

Minsiitiri w’intebe kandi yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza kurinda abaturage igihombo baterwa n’inyamaswa zo muri pariki ndetse ko muri pariki y’Ibirunga hagiye gushyirwa uruzitiro ruca burundu iki kibazo.

Ati: ”Nyuma y’uruzitiro twashyize muri pariki y’Akagera, hari urundi ruzitiro twashyize muri pariki y’Ibirunga ariko ntabwo ruhagije kuko biragaragara ko inyamaswa cyane cyane imbogo hari ubwo zisohoka zikaza konera abaturage. Abo zoneye bararihwa, Leta irabariha, hari ikigega cyabiteganyirijwe, ariko dushobora gukora urwo ruzitiro kuburyo rwakora neza kurusha uko rumeze ubu.


Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi

Minisitiri Murekezi yakanguriye abahanga bitabiriye ibi biganiro gukoresha ubwenge bwabo bakajya mu bushakashatsi bwimbitse bakareba icyafasha Afurika n’inganzo zayigeza ku kubungabunga ibidukikije.

Ibi biganiro biri kuba mu gihe habura iminsi ine gusa mu Rwanda hakaba umunsi wo kwita izina abana b’ingagi umunsi uzaba tariki ya 02 Nzeri 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo