Gasabo: Umwaka urirenze amatara yo ku muhanda Kinyinya-Birembo ataka

Abatuye mu murenge wa Kinyinya ahanyura umuhanda Kinyinya-Birembo, baravuga ko amatara yo ku muhanda mushya wa kaburimbo uva mu isantere ya Kinyinya ukagera mu isantere ya Birembo amaze umwaka bayabona ashinze ariko ataka.

Mu mwaka wa 2014 umujyi wa Kigali watangije umushinga wo kubaka umuhanda wa kaburimbo uva mu isantere ya Kinyinya ukagera mu yindi santire ya Birembo aho byari biteganyijwe ko kuri uwo muhanda hashyirwa amatara azajya amurika mu ijoro.

Gusa abaturage batuye mu Murenge wa Kinyiya bakoresha uyu muhanda cyane cyane mu gihe cya nijoro bavuga ko bari bayitezeho kubamurikira ariko ngo si ko byaje kugenda nk’uko umwe mu baganiriye na Makuruki.rw yabivuze.

Yagize ati “aya matara bayashinga mu mwaka ushize numvaga ko bazahita bayacana byibuze umuntu akazajya ahanyura mu ijoro habona nta kibazo ariko kugeza ubu ntituzi ikibazo gihari.”

Aba baturage bavuga ko n’ubwo kuri uyu muhanda nta kibazo cy’umutekano muke cyahagaragaye kubera ko hatabona, ngo aya matara akwiye gukoreshwa ibyo yageneye ngo kuko ari umutungo wa Leta uba upfa ubusa.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali Eng Ruben Ahimbisibwe, yabwiye Makuruki.rw ko impamvu yatumye aya matara ataka nyamara yarashyizwe ku muhanda ari uko habaye ikibazo cyo gutinda kubona ibyuma bihindura amashyanyarazi bizwi nka Transformateur ariko yemeza ko kuri ubu zabonetse, bityo ngo mu minsi mike zizaba zageze mu Rwanda ndetse n’aya amatara atangire kwaka.

Yagize ati “hari habaye ho ikibazo cya transformer ariko ziri hafi kugera mu Rwanda ku buryo mu mpera z’uku kwezi (Kamena) bizaba byarangiye.”

Eng Ruben avuga ko kandi byari biteganyijwe ko uyu mushinga urangira mu kwezi kwa Kamena 2016 bityo ko nta we ukwiriye kwinubira ko amatara ataka n’ubwo ngo aramatse yaka bya byiza kurushaho.

Gushyira amatara ku mihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Kigali biri muri gahunda y’umujyi wa Kigali, aho byanagiye bikemura ikiabazo cy’umutekano muke waterwaga n’ibisambo byamburaga abantu byitwikiriye umwijima wa nijoro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo