Gasabo: Amahirwe bafite yo kugira ikiyaga aracyapfa ubusa

Akarere ka Gasabo ni ko karere k’umujyi wa Kigali gafite amahirwe yo kuba gakora ku kiyaga cya Muhazi ariko icyo kiyaga kikaba gisa nk’aho ntacyo kimariye abanya Kigali kuko kitabyazwa umusaruro mu bukera rugendo.

Amazi y’ikiyaga cya Muhazi agabanya akarere ka Gasabo n’uterere 2 twa Gicumbi ndetse na Rwamagana aho akora ku mirenge ya Rutunga na Gikomero yo muri Gasabo.

N’ubwo mu mujyi wa Kigali hari abantu batari bake bakenera kuruhukira ku mazi, aya mahirwe bafite yo gukora kuri Muhazi ntacyo abamariye kuko abakeneye kumva ibyiza bya Muhazi bajya mu karere ka Gicumbi kandi nabo bakabaye basohokera mu karere kabo.

Mu Kiganiro Makuruki.rw yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen yatangaje ko bazi neza ko Muhazi ari amahirwe akomeye utundi turere tw’umujyi wa Kigali dufite ariko ko bakaba barahuye n’imbogamizi zo kuba nta muhanda ujyayo.

Meya Rwamurangwa avuga ko bamaze kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda (RTDA) kikabemerera kubakorera umuhanda uva mu Karere ka Rwamagana ukagera mu mirenge ya Ndera, Rutunga, na Gikomero.

Yagize ati “ RTDA yari yatwemereye ko yadukorera umuhanda uva Musha muri Rwamagana, ukanyura kuri icyo cyiyaga, ugaca muri Rutunga na Gikomero ugakomeza muri Ndera ahantu hitwa Jurwe, bizatangira muri uyu mwaka w’ingengo y’imari twatangiye.”

Meya Rwamurangwa akomeza avuga ko igihe ibikorwa remezo birimo umuhanda n’umuriro w’amashanyarazi bizaba byahageze nta kabuza icyo kiyaga kizatangira kubyazwa umusaruro kuko abashoramari bahafite ibibanza ndetse hakaba haranakozwe inyingo ya za hoteli zizahubakwa.

Yagize ati “nurangira rwose uzaba uhaye abashoramari umwanya, kuko abashoramari bahafite ibibanza n’inyigo zirahari ariko ikibazo ni ukugera ku muhanda n’umuriro w’amashanyarazi ubwo, ibyo bikorwa remezo nibirangira abashoramari bazatangira gukora.”

N’ubwo nta gihe kizwi uyu muhanda uzarangirira kuko utaranatangira gukorwa, mu gihe waba urangiye wazatuma amafaranga menshi abanya Kigali bajyanaga ku kiyaga cya Kivu na Muhazi ku gice cya Gicumbi, aguma muri Kigali ndetse bikanazamura imirenge ya Rutunga na Gikomero kuri ubu iri mu mirenge y’icyaro.

Hakurya muri Gicumbi hari aho abantu baruhukira

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo