Gasabo: Abaturage babangamiwe n’ivumbi riva mu mihanda yadindiye kubakwa

1

bimwe mu byifashishwa mu iyubakwa ry’iyi mihanda byatangiye kwangirikira aho biri

Abaturage batuye mu duce dutandukanye tugize umurenge wa Kimironko baratangaza ko babangamiwe bikomeye n’ivumbi rituruka mu mihanda yanyujijwe muri uwo murenge imaze amezi asaga umunani ihinzwe n’imashini bivugwa ko igiye gutunganywa, bityo bagasaba ababishinzwe gushaka igisubuzo cy’iri vumbi ribangamiye imikorere yabo muri iki gihe cy’izuba

Abaturage batuye mu murenge wa Kimironko, akagari ka Bibare, baravuga ko babangamiwe bikomeye n’ivumbi rituruka mu mihanda yahagaritswe kubakwa inyura muri aka kagari bikaba bibateza isuku nke bakanabona bizabatera indwara z’ubuhumekero.

Iyo ugeze mu muhanda unyura hafi ya Kiliziya ya Regina Pacis ubona ivumbi rynshi hirya no hino riterwa nuko ibinyabiziga bihaca kandi iyi mihanda itarubatswe ngo irangire.

Makuruki.rw iganira na bamwe mu baturage bakoresha iyi mihanda bayitangarije ko babangamiwe n’ivumbi ryiyongera biturutse ku iyubakwa ry’imihanda ryahagaze ngo bakaba bafite impungenge ko bishobora guteza zimwe mu ndwara z’ubuhumekero ndetse bikanateza ikibazo cy’isuku nke.

Nsabimana Augustin akora akazi k’ubunyonzi avana abagenzi ku isoko rya kimironko abageza hafi ya gare ya Remera, yatubwiye ko iki kibazo cy’ivumbi kibabangamiye kuko aribo ndetse n’abo batwara bafite impungenge z’uko bashobora kwanduriramo indwara z’ubuhumekero akaba asaba ko baramutse bamennye mo amazi mugihe imirimo y’iyubakwa itarasubukurwa byabafasha kurengera ubuzima bwabo banita ku isuku.

Uyu ni umwe mu mihanda ya Kimironko ivugwaho kubangamira abayikoresha kubera ivumbi ryishi
Yagize ati: “biteza ikibazo, nkuko bigaragara ikibazo kirahari kinaremereye, turasaba ko bayubaka ikarangira cyangwa bakadufasha kujya bamenamo amazi iri vumbi rikagabanuka.”

Twifuje kumenya icyateye idindira ry’imirimo yiy’ubakwa ry’iyi mihanda yatangiye guteza ivumbi, maze umuyobozi ushinzwe ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali AHIMBISIBWE Lubeun adutangariza ko mu masezerano yakozwe harimo kujya kugura inganda zikora amabuye kuko batifuzaga gukoresha amabuye yatunganijwe n’intoki gusa akavuga ko inganda zatumijwe zatinze naho ziziye bagahura n’ikibazo cy’imikorere yazo kimwe no kubura ibirombe bivamo amabuye meza yakoreshwa.

Yagize ati: “ ikibazo dufite ni uburyo izo nganda zikora bijyanye nuko dukeneye amabuye, ikindi kibazo n’ibirombe by’amabuye, kubona ibuye ryiza rijyanye na kariya kazi nabyo ni ikibazo gusa nabyo turi kubishakira igisubizo.”

AHIMBISIBWE yasoje yizeza abaturage ko bagiye gushaka uburyo bwihuse iki kibazo cyakemurwamo mu gihe amabuye yaba ataraboneka kugira ngo harebwe uburyo baba bafashije abaturage kuva mu ivumbi.

Nubwo ibikorwa remezo bikomeje kubakwa hirya no hino mu gihugu, ntibibuza ko hari ibindi bidindira bikanateza ibibazo abaturage babituriye ugasanga bitumye bahagarika imwe mu mirimo cyangwa indi igakorwa nabi.

Biteganyijwe ko imirimo y’iyubakwa ry’iyi mihanda izasozwa mu mwaka wa 2018 ariko abaturage babangamiwe n’iri vumbi cyane cyane muri iki gihe cy’izuba.

Mugemanyi Jean Paul
Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Uwabageza kanombe mubusanza ngo mwirebere amazi.ivumbi naho abantu turakomera

Tanga Igitekerezo