Gasabo: Abacururiza mu isoko rya Kimironko amaso yaheze mu kirere bategereje isoko rishya basezeranyijwe

Isoko ryakimironko rigiye kubakwa ku buryo bugezweho

Nyuma y’uko abacururiza mu isoko rya Kimironko bijejwe iyubakwa ry’iri soko, kuri ubu abacuruzi barikoreramo baribaza icyahagaritse igikorwa cyo kuryubaka bikabayobera bitewe n’amezi atari make ashize ritaratangira kubakwa kandi ngo bari babwiwe ko rigiye guhita ryubakwa.

Kubaka isoko rigezweho rya Kimironko ni kimwe mu bikorwa bizaza byunganira ishyirwa mubikorwa ry’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko bimwe mu bikorwa remezo bizubakwa ahari iri soko bizaba birimo amazu y’ubucuruzi, amazu yo gucumbikamo, ibiro ndetse na gare y’imodoka.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Makuruki.rw, bayitangarije ko bakoreye mu isoko rya kijyambere byabashimisha dore ko rimwe na rimwe bakunze kugira ikibazo cyo kuvirwa mu gihe cy’imvura bitewe n’uko iri soko rishaje kandi bakumva baramutse bakoreye mu isoko rijyanye n’icyerekezo byarushaho kongera umutekano w’ibicuruzwa byabo dore ko benshi bifashisha amasanduku akozwe mu mbaho mu buryo bwo kubika ibicuruzwa byabo.

Uyu yitwa Niyomugabo Olivier yagize ati: “ Nta kibazo cy’umutekano mucye dukunze guhura nacyo hano muri iri soko gusa natwe tubonye iryo soko rigezweho ntibyatugwa nabi, gusa nanone ntitwavuga ko twizeye umutekano w’ibicuruzwa ijana ku ijana kuko turacyabibika mu masanduku…. tubonye ibyo byumba byadufasha.”

Nsengiyumva Gaspard ni umwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Kimironko akaba anungirije umuyobozi w’isoko rya Kimironko, yavuze ko akarere ka Gasabo kagurishije ubutaka buherereyemo iri soko, bukaza gutsindirwa n’ikompanyi yitwa Gasabo investment company yari ifite mu nshingano zayo kuryubaka. Gusa ngo kuri ubu amezi amaze gusaga atanu bamenyeshejwe iyubakwa ry’iri soko ariko ngo n’ubu ibi bikorwa ntibiratangira.

Yagize ati:”Twumvise ko ikompanyi yatsindiye kubaka isoko ari Gasabo Investment Company gusa twe nk’ubuyobozi bw’isoko ntabwo tuzi impamvu yaba yaratumye ridahita ryubakwa, hashize nk’amezi atanu.”

Shema Fabrice Ngoga, Umuyobozi w’ikompanyi yatsindiye kubaka isoko rya Kimironko yavuze ko imirimo yo kubaka yatinze gutangira bitewe n’uko hateganyijwe umushinga wagutse urimo kubaka isoko, amazu y’ubucuruzi, ibyumba byo kuraramo ndetse na gare, .

Yagize ati: “ Nitwe twatsindiye isoko, kugira ngo imirimo yo kubakwa itangire hasabwa ibintu byinshi, kandi ni umushinga wagutse urimo ibikorwa bitandukanye nk’isoko, ibyumba byo kuraramo, ibyumba by’ubucuruzi na gare."

Shema akomeza avuga ko hakiri kunonosorwa igishushanyo mbonera cy’ahazajya ibi bikorwa bityo ngo bitarenze ukwezi kwa karindwi hakazaba hamenyekanye itariki ntarengwa ibi bikorwa bizaba byatangiriyeho mu kwezi kwa cumi nabiri dore ko bizubakwa mu byiciro aho ku ikubitiro hazabanza kubakwa isoko.

Shema yemeje ko uyu mushinga wo kubaka ibi bikorwa utazigera uhutaza abacuruzi bakorera mu isoko rya Kimironko aho ngo biteganyijwe ko bazajya bubaka igice kimwe cyarangira bakimukiramo.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo kanatanze isoko ryo kubaka isoko rya Kimironko ndetse n’ibindi bikorwa birimo na gare kugira ngo bagire icyo batubwira ku byo bari baremeranyijwe n’iyi kompanyi ntibyadukundira.

Jean Paul MUGEMANYI

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo