Gakenke: Amapikipiki ya Leta akomeje kuborera ku biro by’akarere

Amapikipiki 8 niyo aparitse mu kazu ko ku karere I Gakenke

Amapikipiki agera ku 8 yahoze akoreshwa n’abakozi b’imishinga ya Leta yakorega mu karere ka Gakenke nyuma akaza kwegurirwa akarere ka Gakenke, amaze igihe kinini aparitse ku biro by’akarere aho amwe yatangiye kwangirika nyamara yari akiri mazima.

Aya mapikipiki agera ku 8 aparitse mu kazu karimo n’ibindi bikoresho byangiritse kari ku biro by’akarere ka Gankenke hafi y’icyumba cy’inama ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Video Conference room).

Aya mapikipiki amaze igihe kinini ku biro by’akarere ka Gakenke kuko ubwo umunyamakuru wa Makuruki.rw yajyaga ku biro by’Akarere ka Gakenke mu ntangiriro za Gicurasi 2016, yarayahasanze kandi nabwo byagaragariraga amaso ko ahamaze igihe kuko nabwo yari yaratoye umugese ndetse yuzuyeho n’ivumbi.

Ubwo twavugishaga umuyobozi w’Akarere wungrije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aime Francois, yadutangarije ko iby’ayo mapikipiki tubaza ngo tutabizi kuko ngo hashize igihe kinini ntayahari kuko yatejwe mu cyamunara.

Yagize ati “ Icyo gihe ushobora kuba uhaheruka ariko ndagufashe ntago uhaheruka ayo mamoto yari ahari, hari n’imodoka ibyo byose byari ibinyabiziga bya Leta byari bihamaze igihe ariko ubu byamaze gutezwa icyamunara ubu nta kintu gihari uyu munsi.”

Uyu muyobozi avuga ko icyamunara cyaterejewmo izi moto cyabaye tariki 15 Kamena 2016.

Akimara guhakana ko nta kinyabiziga na kimwe kiri ku karere kiri kwangirika twamweretse amafoto yafashwe uwo munsi (tariki 10 Kanama 2016) yerekana amapikipiki aparitse muri ako kazu kandi nayo yangiritse, atubwira ko ayo ari aya abaveterineri bateganyijwe gutangira akazi. Gusa mu mvugo y’uyu muyobozi humvikanamo ugushidikanya niba koko ayo mapikipiki ari muri ako kazu ariyo abo ba vetereneri bazagendaho dore ko yamaze kwangirika bisa naho kuyasana byaba mu gihe kitari gito.

Yagize ati “Birashoboka ko aya ari ay’abaveterineri bahagaritse akazi, akaba yarahasigaye kugira ngo abandi bazajya mu kazi mu cyumweru gitaha bazayakoreshe ubundi yaragurishijwe. Habaye hari ikibazo cy’uko yangiritse byaba ngombwa ko mbaza muri finance bakakwereka aho abantu bishyuriye.”

Ikibazo cy’ibinyabiziga bitangwa n’imishinga ariko bikangirikira ku biro by’ubuturere si ubwa mbere cyumvikanye kuko no mu karere ka Gicumbi byahagaragaye muri uyu mwaka bakaba baravugaga ko impamvu yabiteye ari uko batinze kubona uruhushya rwo kugurisha ibyo binyabiziga.


Amapikipiki aparitse ku karere yatoye umugese

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo