AFREXIMBANK yatanze asaga miliyoni 130 mu iyubakwa rya Convention Center

Kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda gatangiye inama ya Banki ya Afreximbank itera inkunga ibikorwa by’ubushoramari ku mugane wa Afurika cyane cyane ibikorwa remezo ndetse n’ubucuruzi bwambukiranya uyu mugabane, ndetse ikaba yaranateye inkunga iyubakwa ry’inzu ya Kigali Convention Center.

Afreximbank (African Export–Import Bank) yashyizweho n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ngo iyifashe gukemura bimwe mu bibazo byari mu bucuruzi kuri uyu mugabane cyane cyane ku bicuruzwa byoherezwaga hanze.

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2016 ni bwo mu Rwanda hatangiye inama ihuza abafite aho bahuriye n’iyi Banki ifatwa nk’ishinzwe kuzamura iterambere ry’uyu mugabane.

Iyi Banki ifite icyicaro i Cairo mu Misiri igatera inkunga ibikorwa by’iterambere niby’ubucuruzi bwambukiranya imbibe za Afurika nk’uko Dr George Elombi umuyobozi wayo yabibwiye itangazamakuru.

Dr George yagize ati:”Afreximbank itera inkunga ibikorwa by’ubucuruzi kuri uyu mugabane ariko kandi no kubikorwa remezo bifasha uyu mugabane mu bucurizi bwambukiranya imbibe zawo, twateye inkunga ibyambu muri Gabon, Cote D’Ivoire byose ni ibifasha kwinjiza bikanasohora ibicuruzwa kuri uyu mugabane no mu Rwanda tumeze gutanga miliyoni zibarirwa muri 25 z’amadorali ya Amerika.”

Amb Gatete Claver Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda avuga ko n’ubwo u Rwanda rutaramara igihe kinini rukorana n’iyi Banki ariko yagerageje kubatera inkunga harimo na miliyoni zisaga 130 yabahaye ubwo u Rwanda rwubakaga Kigali Convention Center ndetse na Radisson Blu Hotel.

Ati:”mu Rwanda ntabwo twatangiye gukorana na yo kuva cyera ariko turi bamwe mu bayigize, ubu twatangiye gukorana na yo, twatangiye gukorana na yo twubaka iyi Hotel ya Radisson ndetse n’iyi nyumabako ya Convetion Center twaje kubiyambaza kugirango badufashe cyane cyane ko na yo izana abacyerarugendo, na yo tuyibara mu bicuruzwa byinjiza amadevize twarabiyambaje baduha amafaranga arenga miliyoni 130."


Amb Gatete Claver, Ministiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda

Mu myaka itandatu ishize iyi Banki imaze guha u Rwanda biliyoni 25 z’amadorali ya Amerika, amafaranga menshi muri aya afasha mu kuzamura ibikorwa bitandukanye birimo ibicuruzwa u Rwanda rwohereza hanze nk’Icyayi, Kawa ndetse n’indabyo cyane cyane mumushinga wo kuzihinga uri mu Karere ka Rwamagana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo