Mu gihe habura amasaha make ngo Expo 2016 itangire, Abavuzi gakondo bararirira mu myotsi

Bamwe mu bavuzi ba gakondo baravuga ko batunguwe no kumva ko batemerewe kumurika imiti yabo mu imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2016) rizabera i Kigali mu gihe bari basanzwe bamurika ndetse ngo bakaba bari baranamaze kwishyura amafaranga y’ibibanza.

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2016 ni bwo biteganyijwe ko hazatangira imirukagurisha Mpuzamahanga ry’ubucuruzi rizaba riba ku nshuro ya 19.

Abavuzi gakondo bari bamwe mu bajyaga bamurika imiti bakora mu mamurikagurisha mpuzamahanga yagiye abera mu Rwanda ariko iryo muri 2016 ryabazaniye impinduka aho babwiwe ko batemerewe kumurika imiti yabo.

Bamwe mu bavuzi gakondo baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko batunguwe no kubwirwa ko batemerewe kumurika imiti yabo, nyamara bari baramaze kwishyura ndetse baranatangiye kubaka aho bazamurikira ibikorwa byabyo, ibintu bavuga ko byabateye igihombo.

Stephen Ruzibiza umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda yavuze ko atari bo bafashe umwanzuro wo kubuza abavuzi gakondo ahubwo ko ari itegeko ryatanzwe ko nta muntu wemerewe kwamamaza imiti.

Yagize ati “Ntago ari twe twababujije, ubundi Expo ni ukwamamaza kandi amategeko ntabwo yemera ko imiti yamamazwa. Iyo niyo mpamvu yatumye batemerwa kumurika imito yabo.”

Stephen Ruzibiza kandi yavuze ko abavuzi gakondo bari bariyandikishije kumurika ibikorwa (imiti) byabo mu imurikagurisha mpuzamahanga bakaza guhakanirwa nyuma, ngo bamwe basubijwe amafaranga yabo, ariko n’abatarayasubizwa ngo bajya ku cyicaro cya PSF bakayasubizwa.

Yagize ati “Nziko hari abo twasubije amafaranga yabo ariko niba hari n’abandi batarayasubizwa baza tukayabaha nta kibazo.”

N’ubwo PSF itagaragaje impamvu yatumye mu myaka yashize yemerera abavuzi gakondo kumurika imiti kandi bitemewe n’amategeko, bigaragara ko bakoraga amakosa, urujijo rugasigara ku kumenya niba koko bararengaga kuri iri tegeko babizi cyangwa batabizi.

Imurikagurisha mpuzamahanga rizabera mu Rwanda ku nshuro ya 19, rizitabirwa n’abashoramari 419 baturutse mu bihugu 17 byo muri Afurika, Asiya no mu Burayi. Muri bo 271 bakaba ari abakorera mu Rwanda naho abandi 148 bakaba bazaturuka mu mahanga.

Arsene MUVUNYI

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo