Ese amasezerano y’ubuhahirane mu bihugu bya Afurika azarokoka imbogamizi ziyugarije?

Perezida Kagame, Museveni n’abandi bashoramari mu nama mpuzamahanga ku ishoramari.

Kuva tariki 5 kugera kuri 6 Nzeli 2016, mu Rwanda hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika (Global African Investment Summit) .

Iyi nama yibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byibumbiye mu miryango itatu y’Ubucuruzi, irimo uw’Afurika y’u Burasirazuba (EAC), uw’ubucuruzi mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (COMESA) n’uw’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Aya masezerano yiswe ay’inyabutatu [The Tripartite Free Trade Area (TFTA)], yashyiriweho umukono i Cairo mu Misiri muri Kamena 2015, agamije gushyiraho igice cy’ubucuruzi busesuye binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa mu bihugu 26 bigize iyi miryango itatu.

Kuki hatekerejwe gahunda yo kwihuza kw’ibihugu bya Afurika mu ishoramari binyuze muri aya masezerano?

Ubusanzwe ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri hasi ugereranyije n’uko buhagaze hagati y’ibihugu bya Afurika n’ibyo ku yindi migabane. Ibi bivuze ko umutungo w’abashoramari bo muri Afurika ujya guteza imbere ibihugu byo ku yindi migabane kurusha uko uteza imbere Afurika.

Uretse kuba umutungo w’abashoramari bakomeye wigira guteza imbere indi migabane, nta wakwirengagiza ikiguzi cy’ingendo zihenze Abanyafurika bakora bajya gushora imari mu bihugu byo ku yindi migabane ndetse n’imisoro batanga muri ibyo bihugu bigatuma Afurika ikomeza kudindira mu iterambere mu gihe indi migabane irimo gutezwa imbere na bamwe mu banyafurika.

Aya masezerano y’imikoranire no koroshya ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika naramuka ashyizwe mu bikorwa, azatuma abashoramari bajyaga gushora imari yabo mu mahanga bazajya bayishora mu bihugu bya Afurika bitume hahinduka byinshi birimo, kugabanyuka kw’amatike y’ingendo, gutanga akazi ku banyafurika, imisoro yatangwaga ku yindi migabane izatangwa muri Afurika kandi bizateza imbere inganda n’urwego rw’ishoramari muri Afurika n’ibindi.

Ubucuruzi hagati y’iyi miryango ni amahirwe akomeye mu ishoramari cyane cyane ku bacuruzi baciriritse badashobora kujya ku yindi migabane kuko bizatanga isoko ryagutse rigizwe na miliyoni zigera kuri 620 z’abaturage batuye mu bihugu 26 bigize iriya miryango uko ari itatu.

Ikindi ni uko abaturage bo hasi bazagira inyungu yo guhaha ibicuruzwa ku mafaranga make kuko uko umubare w’abashora imari muri Afurika wiyongera ni na ko ibiciro by’ibicuruzwa bizagabanyuka.

Aya masezerano kandi naramuka ashyizwe mu bikorwa bizongera ubumwe mu banyafurika kuko bazaba bafite byinshi bahuriyeho ndetse bitume basangizanya ubunararibonye mu nzego zitandukanye nk’ikoranabuhanga, inganda n’ibindi.

Haracyari imbogamizi ku kwihuza kw’ibihugu bya Afurika mu ishoramari.

Ikibazo cy’ibikorwa remezo: Ahenshi muri Afurika, ibikorwa remezo byoroshya ingendo nk’imihanda, amashanyarazi n’ibindi ntibiratera imbere kuko hari aho ushobora gusanga ingendo hagati y’ibihugu bya Afurika zishobora guhenda cyangwa kugorana bikaba byaca intege abashoramari.

Ikibazo cy’umutekano muke mu bihugu bya Afurika: Kuba henshi mu bihugu bya Afurika hahora ibibazo by’umutekano muke uturutse ku mvururu n’intambara, bishobora gutuma abashoramari batakariza icyizere bimwe mu bihugu bya Afurika kuko batizeye umutekano w’ibicuruzwa byabo bigatuma bahitamo gukomeza gushora imari yabo mu bihugu byo ku yindi migabane bizeyemo umutekano usesuye.

Amakimbirane hagati y’ibihugu by’ibituranyi: Akenshi, ibihugu bituranye usanga biba bifitanye amakumbirane akenshi ashingiye ku nyungu za politiki bikaba byatuma ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi buhagarara cyangwa bugacika intege bityo ba bashoramari bagahitamo kujyana imari yabo ku yindi migabane.

Kutumva ibintu kimwe : Nkuko Perezida Kagame yabigarutseho atangiza inama mpuzamahanga ku ishoramari kuri uyu 05 Nzeli 2016, abayobozi b’ibihugu bya Afurika baracyafite umuco wo kuba ba nyamwigendaho no kuzarira mu gushyira mu bikorwa ibyo baba bemeranyijwe mu masezerano bahuriyeho n’ibindi bihugu. Uku kuzarira no kutumva kimwe ibintu rero na byo bishobora guca intege urwego rw’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika.

Gushyira imbere inyungu z’ibihugu kurusha iz’imiryango: Urugero rwumvikanisha uburyo gushyira imbere inyungu z’igihugu kurusha iz’umuryango runaka bibangamiye imikoranire hagati y’ibihugu, ni uburyo hari ibihugu bitsimbararara ku kudasinya amasezerano runaka kubera inyungu zabyo kandi ibindi bihugu bahuriye mu muryango umwe byo byayasinye ntakuzuyaza ukongeraho ko hari n’abayasinya ariko kuyashyira mu bikorwa bikaba ingume.


Inzobere mu ishoramari n’abanyepolitiki bashyigikiye ishingiro ry’aya masezerano

Afurika irasabwa iki ngo ikemure izi mbogamizi?

Hakwiye gutangizwa imishinga minini ihuriweho n’ibihugu bigize iyi miryango hagatezwa imbere ibikorwa remezo nk’imihanda, n’amashanyarazi kugirango hakemurwe ikibazo cy’ingendo zigoranye cyangwa zihenze.

Koroshya imisoro n’amahoro ku bacuruzi ku buryo bituma abanyafurika bashishikarira gushora imari mu bihugu bya Afurika.

Gukemura ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuranga bimwe mu bihugu bya Afurika no kunoza imibanire hagati y’ibihugu bya Afurika.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo