Gutandukanya ibiro n’inzu zo guturamo mu mujyi wa Kigali byaba byarananiranye?

Umujyi wa Kigali uri mu rugamba rwo kunoza imiturire y’abawutuye aho hashyizweho igishushanyo mbonera kerekana inyubako zemewe kubakwa mu gace runaka ndetse n’ibikorwa byemewe kuhakorerwa, ibintu byitezweho guhindura isura y’umujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2011 nibwo umujyi wa Kigali wari watanze umwaka umwe ngo abantu bose bakorera ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bibyara inyungu mu nzu zagenewe guturamo babe bayavuyemo bajye gukorera mu nyubako zabugenewe ariko uwo mwaka wararenze.

Mu mwaka wa 2015 kandi mu nama yari yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abashoramari bahakorera, uwari umuyobozi w’umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba yavuze ko igihe kigeze ngo abakorera ibikorwa by’ubucuruzi ahagenewe guturwa, bahave bajye mu mazu yabugenewe.

Mu ibarura ryari ryakozwe muri 2011, ryerekanye ko mu mujyi wa Kigali hari amazu agera kuri 93 yagenewe guturwamo ariko akaba akorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.

Mu kiganiro MAKURUKI.RW yagiranye n’umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Bruno Rangira, yavuze ko batananiwe no gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro ahubwo byagiye bidindizwa n’uko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali cyose cyari kitaraboneka.

Yagize ati “icyo gihe kubera ko hose mu mujyi hari hatarabona ibijyanye n’igishushanyo mbonera muri 2011 n’ubwo cyari cyarabonetse muri Nyarugenge, dushyiraho uburyo bwo gusuzuma kugira ngo harebwe abashobora guhabwa ibyangombwa byo kugira ngo bakomeze gucururizamo n’abazavamo burundu.”

Rangira yongeraho ko ubu umujyi wa Kigali washyizeho itegeko rigenga imiturire kandi ko urirenzeho abihanirwa, ikindi ngo muri uyu mwaka hari gahunda yo kongera gukora igenzura n’ubwo ritagamije guhagarika abagikorera ubucuruzi mu mazu yagenewe guturwamo.

Yagize ati “Ubu igishushanyo mbonera cyarabonetse kandi hagiyeho n’itegeko rijyanye n’ibintu by’imyubakire (Building code) riteganya ko iyo inyubako uyikoreyemo ibitajyanye n’igishanyo mbonera icyo gihe hari ibihano bitandukanye bicibwa, aho biri tuba dufite amatsinda y’ubugenzuzi agenda abikurikirana, n’ubwo muri uyu mwaka dufite gahunda yo gukora igenzura ryimbitse ryo kureba uko bihagaze ubu.”

Rangira yavuze ko kugeza ubu hari abakoreraga ubucuruzi mu mazu yagenewe guturwamo bamaze kuyavamo n’ubwo nta mibare ifatika yatugaragarije.

Kugeza ubu hari bamwe mu bakora ibikorwa by’Ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye mu nzu yagenewe guturwamo cyane cyane imiryango itegamiye kuri leta yo yanamaze kugura ayo mazu, ariko umujyi wa Kigali wo uvuga ko n’ujya kubakuramo utazareba niba ukoreramo yaraguze cyangwa ataraguze ahubwo hazakurikizwa icyo igishushanyo mbonera kivuga kuri ako gace.

Abakorera ubucuruzi mu nzu zagenewe guturwamo baramutse bimukiye mu zabugenewe byakemura ikibazo cy’imiturirwa yubatse muri Kigali ikomeje kubura abayikoreramo ndetse bikanafasha gukemura ikibazo cy’amazu yo kubamo nacyo gikomeje gufata indi ntera mu mujyi wa Kigali.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo