"Nta Munyarwanda wapfaga yabuze amaraso" Min Gashumba asobanura ibya Drones zizatwara amaraso

4

U Rwanda ni igihugu gikataje mu iterambere ryaba iry’ubukungu, ibikorwa remezo ndetse n’ikoranabuhanga aho kuri ubu ku isi iki gihugu ku nshuro ya mbere kigiye kujya gikoresha utudege duto (drones) dukoreshejwe mu gutwara amaraso tuyageza mu bitaro biherereye ,mu duce tugoye kugerwamo n’imodoka.

Muri uyu mushinga naho hari byinshi abanyarwanda bibaza bazagenda babonera ibisubizo uko iminsi ishira indi igataha. Gusa bahumurijwe ko uyu mushinga uzabagirira akamaro.

Muri bimwe bibaza cyane bitabashije kubonerwa ibisubizo bihambaye ni agaciro k’umushinga cyane ko ukiri mushya ndetse ugikeneye inyugo nyinshi ndetse ntibyakoroha gusobanura akamaro kawo kandi nta munyarwanda urapfa azize kubura amaraso nkuko Minisitiri Diane Gashumba abitangaza.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe watangije uyu mushinga aho yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ikoranabuhanga kuko rifite imbaraga mu guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

JPEG - 112.1 kb
Perezida Kagame niwe wafunguye iki gikorwa

Yongeyeho ko izi drones zizatuma Abanyarwanda biga byinshi mu ikoranabuhanga no guhanga udushya mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.

Izi ndege zizwi nka Drone zizakoreshwa n’ikigo kitwa Zipline gifite icyicaro muri Amerika-California. Nkuko byasobanuwe n’inzego zitandukanye ngo ubu buryo buzakemura impfu ziterwa no gutinda kubona ibyangombwa mu buvuzi no kugabanya igihe Serivisi zibonekera.

izi ‘drones’ zizatangirana n’ibigo nderabuzima 21 zigakoreshwa mu kurokora ubuzima bw’abantu zibagezaho imiti, mu gihe uburyo busanzwe bwo gukoresha imihanda wasangaga bugoranye kubera imyinshi yo mu bice by’ibyaro idakoze neza.Izi ndege zikaba zizifashishwa ahanini mu bice bigoye kugeramo, nko mu misozi cyangwa ahandi hakenewe ubutabazi bwihuse.

Umuyobozi wa Zipline ,Keller Rinaudo, yavuze ko iyi ndege ishobora kuguruka kugera ku birometero 150 haba mu muyaga cyangwa mu mvura, ikaba ibasha gutwara 1,5 kg cy’amaraso ndetse ikaba ikora ingendo ziri hagati ya 50-150 ku munsi ikabasha kugera ku mavuriro 21 aho igera aho yatumwe mu minota 30.

Nkuko ikigo Zipline kibitangaza kandi ngo hitezwe ko ubuzima bw’abasaga 1000 buzaba bwatabawe mu myaka itatu.

Minisitiri w’Ubuzima Gashumba na Nsengimana w’ikoranabuhanga basobanuye byinshi kuri uyu mushinga

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabereye I Muhanga nyuma y’umuhango wo gutangiza ikoreshwa ry’utu tudege, cyabahuje na Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga jean Philbert Nsengimana ndetse na Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba babajijwe ibibazo bitandukanye bijyanye n’amatsiko ari mu mitima y’Abanyarwanda.

Bimwe mu bibazo byabonewe ibisubizo, ariko ibindi biba amayobora kuko byavuzwe ko uyu mushinga ukiri mu igerageza, ndetse abantu badakwiye kwita ku mafaranga yawutanzweho.

Umunyamakuru:Mu buryo bw’amafaranga bihagaze bite, ni iyihe nyungu uyu mushinga utuzaniye?

Minisitiri Gashumba:Tudahereye mu buryo bw’amafaranga, ibifite agaciro cyane muri uyu mushinga ni uburyo bwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda.Niba mwabyumvise neza amaraso yafataga amasaha abiri 2-4 azagabanuka kuva ku minota 15-25.

Ubuzima bw’umurwayi buza imbere y’amafaranga, iyo ugiye no kureba nitubasha kugabanya cya gihe hari abarwayi benshi bazakira vuba kurushaho.Hari igihe umurwayi yamaraga ku bitaro, hari umuryango wuwo murwayi wagiraga imvune umurwaje, hari n’ibindi bizafasha”.

Umunyamakuru:Iki kibazo cy’amafaranga cyaje kongera kubazwa ariko ari Ubuyobozi bwa Zipline na Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abantu badakwiye kwibaza amafaranga yagendeyemo.

Minisitiri Gashumba: Mwakomeje kubaza ibya ‘Cost (igiciro)’ ariko ni ubwa mbere bikozwe ku isi, njyewe ndabibonamo n’amahirwe yo kuba byatwinjiriza amafaranga aturuka mu bihugu bitwegereye.Nagirango TWE GUKOMEZA KUMVA AYO TUGIYE GUSOHORA, turebe ayo dushobora kwinjiza.

Mwabonye ko turi mu igerageza, turacyavugana nabo tureba amafaranga ahwanye n’ibitaro 21, ese bizatwara angahe? ese ni iki kigiye kugabanuka kubyo twakoraga kugirango turebe ingengo y’imari twashyiramo. Twari turi mu IGERAGEZA kandi turacyakomeza kuvugana nabo ngo tubihe agaciro. Gusa ntitubitwara mu buryo bw’amafaranga cyane, turareba ku buzima bw’abarwayi.

JPEG - 59.4 kb
Dr Diane Gashumba

Umunyamakuru: Ninde uzajya wishyura igiciro cyo kugeza amaraso ku bitaro, ni Guverinoma cyangwa ni abafatanyabikorwa?

Gashumba:Ntiwatandukanya ubuvuzi na Guverinoma, uyu ni umushinga wa Guverinoma, ni agashya gahanzwe ndetse ni kimwe mubyo u Rwanda rushyize imbere. Nka Guverinoma dukurikiranira hafi uyu mushinga.


Umunyamakuru:Ese habayeho ubushakashatsi bugaragaza abari bafite ikibazo cyo kubura amaraso, bangana gute mu Rwanda ngo uyu mushinga utekerezwe?

Minisitiri Gashumba:Nta munyarwanda wapfaga kubera amaraso, uko mubizi RBC n’ishami rishinzwe ibyerekeranye n’amaraso bafite amashami atanu mu gihugu. Nta mibare dufite y’abantu bapfaga bazize kubura amaraso, iryo shami rikora neza.

Tuvuye ku masaha 2-4 tugiye ku minota 15.Ubushakashatsi bwabayeho ni ubugaragaza ingaruka zo gutinda kubona Serivisi ku murwayi…iki ni igisubizo tubonye ku gutinda kw’amaraso (Delay)…iyi ni intambwe duteye ahubwo mbona dukwiye no kuzakora ubushakashatsi tukareba icyo iyi gahunda ituzaniye.

Umunyamakuru: Ese ntimubona imbogamizi zo kuba izi ndege zigiye kujya zitwara ikiro 1,5 kg gusa, Umunyarwanda ubyumva mwamumara izihe mpungenge.

Minisitiri Nsengimana:Ndagirango mbabwire ko aka kadege icyo kaje gukora ubwo bushobozi burahagije.Muri 1,5kg hashobora kugendamo udufuka twinshi dushobora kuramira umuntu. Urabizi ko mu kilo kimwe ushobora gushyiramo ibinini ibitaro byakoresha igihe kirekire kuko muzi ko bitaremera. Niba mwabonye ibyashyizwemo harimo n’ibidapima amagarama 300, ariko umurwayi aramutse abiburiye ku gihe yajya mu kaga.

Ku ruhande rumwe utu tudege turakora icyo twagenewe, ku rundi ubushakashatsi burakomeza ngo harebwe uburyo akadege gashobora kugera ahantu kure kandi ibe yatwara n’ibintu byinshi bitewe n’ibyo aribyo. Hari ibyo turi kuganira nabo ndetse n’abandi kuko uyu siwo mushinga wonyine w’abashaka kuzana Drone mu Rwanda, kuko hari nindi mishinga ijya mu zindi nzego z’ubukungu bw’igihugu… aho hose wumva hari ikibazo niyo mahirwe y’undi muntu uzazana indi business ikemura ikindi kibazo nawe akahakora ubundi bucuruzi.

JPEG - 57.4 kb
Minisitiri Nsengimana avuga ko nta kindi kibazo izi ndege zateza

Umunyamakuru: Drone ni ibikoresho bishobora gukoreshwa mu kuvogera ikirere, hari uburyo mufite bwo kugenzura Servisi batanga kugirango batazagira ibindi bajyamo bitari ibyo gutwara amaraso bitumvikanyweho?

Minisitiri Nsengimana:Ndagirango mvuge yuko izi ndege zigengwa n’amategeko agenga izindi ndege. Nta ndege ihaguruka ahangaha idahawe uburenganzira bwo guhaguruka idahawe uburenganzira n’abantu bacu bashinzwe umutekano w’ikirere. Ihaguruka bayireba kuri ‘Screen’ nkuko natwe twayirebaga n’amaso.

Bafite uburenganzira bwo gukora (License) ifite ibyo ikwemerera n’ibyo itakwemerera gukora. Bareba niba ibyo wayisabiye aribyo ukora, ntabwo baguha urupapuro ngo witahire, habaho uburyo bareba kuko niba ibyo wasabiye uburenganzira aribyo ukora.

Yagize ati “Niba iyi ndege itwara ibijyanye n’ubuzima, ntiwayifata ngo uyishyiremo ibijyanye n’ubuhinzi,cyangwa se utangire ufotore cyangwa ukore ibintu ishobora kuba yakora ariko udafitiye uburenganzira. Habaho uburyo buhoraho kandi n’abafatanyabikorwa twubatse imikoranire ihoraho, bashatse gukora ikindi babihabwa, ariko ntibajya gukora icyo badafitiye uburenganzira…ibi ni ibisanzwe biba no mu itumanaho, imihara hari ikindi yakora ariko ikoreshwa gusa icyo yagenewe”.

Zipline

Zipline ni ikigo gifite ikicaro muri Amerika-California. Iki kigo kivuga ko gikoramo abakozi bigeze gukora mu bijyanye n’ibikorwa byerekeranye n’ikirere nka Google, Boeing, Nasa. Iki kigo gishushanya kandi kigakora indege zidatwarwa n’umupilote kugirango zigeze ibikoresho nkenerwa ku isi.

Izi ndege zakozwe n’ikompanyi ya Zipline zagejejwe mu Rwanda tariki 14 Kanama uyu mwaka akaba ari inshuro ya mbere utu tudege duto (drones) dukoreshejwe mu gutwara amaraso ku Isi.

JPEG - 28 kb
Ngo ntiyakogoga ikirere ngo nirangiza ikore ibyo idafitiye uburenganzira

JPEG - 112.8 kb
Akadege kuba gatwara 1,5 Kg ngo nta mpungenge biteye

Amafoto:Perezidansi


@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

Tanga Igitekerezo