Gasabo: Ibyishimo bidasanzwe n’amashimwe ni byo byaranze itahwa ry’amazu yubakiwe abatishoboye

Kuri uyu wa 10 Kamena 2016 byari ibyishimo bidasanzwe ubwo mu mirenge itandukanye y’ akarere ka Gasabo hatahwaga ku mugaragaro inzu zubakiwe abatishoboye, poste de sante, n’ inzu mberabyombi y’abagore n’ urubyiruko ihereye mu murenge wa Rutunga.

Mu murenge wa Bumbogo hatashywe amazu yubakiwe abatishoboye agera kuri 11, andi mazu nkayo yatashywe yubatswe mu murenge wa Ndera yose hamwe akaba amazu 22.

Nyuma yo kwerekwa amazu bubakiwe bakanabwirwa ku mugaragaro ko abaye ayabo, abatishoboye bahawe ayo mazu bibutse ubuzima bubi bari babayemo bwo kutagira aho baba no guhora bacumbika abandi bakondesherezwa na Leta, maze bashimira Imana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umwe muri bo yagize ati: “ Imana ishimwe iyi nzu nyibonye nari narashungerewe, ntagira aho mba, Mana ushimwe uhabwe icyubahiro. Perezida wacu Kagame mugende mu mubwire ngo imfubyi n’ abapfakazi tukiri inyuma turagushigikiye.”

Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere mu karere ka Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi, yashimiye abagize uruhare kugira ngo aya mazu yubakwe asaba abayahawe kuyafata neza kandi bakayabyaza umusaruro.

Yagize ati: “Turashimira Kampani y’ inkeragutabara yubatse aya mazu, yayubatse mu gihe gito kandi mwese murabona ko ari amazu asobanutse, abandi tubaha amafaranga bakagenda batishyuye abo bakoresheje ariko bo bayatwubakiye ku ideni, ubu nta bwo turarangiza kubishyura amafaranga yose.”

Yakomeje agira ati: “Igihugu kirabakunda ni uko tudafite byose twabibaha. Twakabaye twabatereye ubusitani muri iyi mbuga ariko namwe nziko mwatojwe neza. ntimuzabe nka babandi bafata imbuga bagateramo ibyatsi abana babo bakiniramo, byanshimisha ngarutse hano nkabona mwarahateye imboga, n’ ibiti bya avoka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Bumbogo umwe mu mirenge yubatswemo amazu y’ abatishoboye baturutse mu mirenge itandukanye, Alfred Nduwayezu, yahaye ikaze abahawe aya mazu

Yagize ati: “Tubahaye ikaze muri uyu murenge, no muri aya mazu muhawe kandi muzayafate neza.”

Amazu 22 yubakiwe abatishoboye afite agaciro ka Miliyoni 184, na ho agera kuri 29 yasanywe afite agaciro ka Miliyoni 204. Inzu mbera byombi yubatswe mu murenge wa Rutunga igenewe abagore n’urubyiruko yo yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 104.


Amazu 22 yubakiwe abatishoboye afite ibigega bifata amazi n’ ubwiherero n’ ibikoni


Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Gasabo Raymond Chretien Mberabahizi ni we yafunguye ku mugaragaro izi nyubako zose


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bumbogo yahaye ikaze abatishoboye bubakiwe amazu mu murenge ayoboye abasaba kuyafata neza


Inzu yubakiwe urubyiko n’ abagore muri Rutunga ifite salle nini y’ inama n’ imiryango y’ ubucuruzi


Mu murenge wa Rutunga abagore n’ urubyiruko bishimiye inyubako ibagenewe


Abatishoboye bahawe amazu yo guturamo bashimiye Imana yo mu ijuru na Perezida Kagame

Aha Visi meya yafunguraga ku mugaragaro inzu y’ urubyiruko n’ abagore mu murenge wa Rutunga

Nsanzimana Ernest

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo