U Rwanda na Kongo byakuyeho umusoro wa bimwe mu bicuruzwa bica ku mupaka ubihuza

2

Abaminisitiri b’ubucuruzi mu bihugu byombi basinya amasezerano
U Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo byasinye amasezerano ashingiye ku guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Ni mu muhango witabiriwe n’abaminisitiri b’ubucuruzi mu bihugu byombi, harimo Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba Francois Kanimba na Minisitiri w’ubucuruzi muri Kongo Nefertiti Ngundianza Kisula.

Muri uyu muhango ibihugu byombi byemeranyijwe ko ubwoko 168 bw’ibicuruzwa binyuzwa ku mupaka bijya cyangwa biva muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, bikurirwaho umusoro hagamijwe guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.

Mu masezerano basinye avuga ko ubwoko bw’ibicuruzwa byo mu bihugu bigize umuryango wa COMESA bifitiwe icyemezo cy’aho byakorewe kandi bitarengeje agaciro k’amadorali 2000, bizajya binyuzwa ku mupaka uhuza ibi bihugu byombi bitishyujwe umusoro nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Mu karere ka Rubavu habarizwa amakoperative 22 y’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka mu gihe muri Kongo i Goma habarizwa amatsinda 11 y’abagore bakora ubucuruzi buciriritse.

Kuba ubucuruzi buciriritse bworohejwe hagati y’u Rwanda na Kongo byatumye abakora ubu bucuruzi ku ruhande rw’u Rwanda basaba leta ya Kongo ko yabakuriraho amafaranga bacibwa bageze muri iki gihugu akitwa ko ari umusoro nyamara adafitiwe inyemezabwishyu.

Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba, Munyantwari Alphonse, yasabye abakora ubu bucuruzi bucirirtse ahanini usanga biganjemo abagore kubyaza inyungu aya masezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi.

Nefertiti Ngundianza Kisula, Minisitiri w’ubucuruzi muri Congo yashimye uburyo yakiriwe mu Rwanda ndetse avuga ko Leta ya Congo yiteguye gushyira mu bikorwa ibijyanye no guteza imbere ubucuruzi hagamijwe gukuraho umusoro ku bicuruzwa biciriritse byambukiranya imipaka y’ibihugu byombi ndetse asaba ko hakomeza ubufatanye n’umubano mu bihugu bigize umuryango wa COMESA mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi.

Uku gusinyana amasezerano hagati y’u Rwanda na Kongo bije mugihe leta y’u Rwanda irajwe inshinga no guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka ifatanyije n’ibihugu by’ibituranyi biciye mu bikorwa remezo harimo kubaka imihanda, amasoko n’ibindi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo