Birananira kubyumva, iyo abaturage bavuza induru, imiti ikarenza igihe muri RBC-Ingabire Immaculée

1

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculée yavuze ko atumva uburyo ikigo gihabwa ubushobozi n’amafaranga byo gukemura ibibazo by’abaturage, nyamara abaturage bagataka kibumva ntikigire icyo kibakorera mu bushobozi n’ububasha cyahawe.

Byagarutsweho na Ingabire hamwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro kuri uyu wa Gatandatu, ubwo bari mu kiganiro Isesenguramakuru cyatambutse kuri Radiyo Rwanda.

Ingabire yavuze ko hari abayobozi bashobora kuba bajya mu myanya nta bushobozi bwo kuyobora bafite, cyangwa se bakabikora nk’agahimano.

Yatanze urugero rwo mu kigo cy’igihugu gishinze ubuzima, RBC gikunze kugaragara muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta cyarakoresheje nabi umutungo cyahawe.
Yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage bivuriza kuri mituweli birirwa bataka kubura imiti mu mavuriro, kandi nyuma bagasanga yararengereje igihe mu bubiko bwa RBC.

Ati “Ariko kuvuga ngo umuntu yaragiye agura imiti, araza imiti irinda irenga igihe cyo gukoreshwa.Iyo ubyumvise bikaza bikurikiranye n’inkuru y’abarwayi ba mituweli babura imiti kuko farumasi za mituweli zitayifite, bakabohereza muri izi farumasi rusange zihenze, uribaza uti ariko uwo muntu wagiye agafata imiti akabika ikarinda irenza igihe, kandi twese turabizi imiti igira igihe, si ibintu byagutunguye.None umuntu ubishinzwe amagara y’abanyarwanda ari mu ntoki ze...”

Akomeza agira ati “Abantu baririrwa bavuza induru ko babuze imiti, urayibitse ikurengerejeho igihe,birananira kubyumva.Hari ibintu ubundi bidakinishwa, ikintu kirebana n’ubuzima bw’umuntu ntawe ugikinisha.”

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya leta ya 2014/2015 yagaragaje ko hari imiti ifite agaciro ka miliyari abyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda yarengereje igihe mu bubiko bwa RBC, mugihe abaturage bakunze kumvikana bavuga ko bagiye ku mavuriro bakabura imiti.

Ingabire kandi yavuze ko bibabaje kubona ibigo bimwe aribyo bihora bigaragara byakoresheje umutungo wa Leta nabi.

Ati “Ikigo kuravugwa uyu mwaka, utaha kikongera .Kuba habaho amakosa byo ni ibintu bisanzwe, ariko kuba habaho amakosa buri gihe ugasanga ibigo bihora bigaruka bitavamo, ni ikibazo.Ikindi iyo bakubwiye ngo twabuze impapuro zemeza imikoreshereze y’ariya mafaranga, ni ukuvuga ngo abo bantu nta n’icyo bitaho. Rero iyo umuntu ntacyo yitaho, ntabwo ari we ukwiye gushinga gucunga umutungo wa rubanda.”

Obadiah Biraro nawe yavuze ko bibabaje kubona hari ibigo bihora bigaruka, gusa avuga ko hari intambwe iterwa nubwo ari nto.

Biraro yavuze ko ubusanzwe ukoresha nabi umutungo wa Leta ntaho ataniye n’indangare. Ati “Umuntu ni indangare, icyo abereyeho ni ugusesagura kuko byatumijwe bigurwa mu ngengo y’imari yasabwe, amikoro y’igihugu.Raporo zacu z’urwego, zirimo raporo ebyiri ebyiri zigaragaza uko bakoze.Kuba rero atarabigezeho (umuyobozi, umukozi) kandi ingengo y’imari yarayihawe, turibaza duti se byaba ari ugusesagura ? Ariko nanone niba warabiguze bikaba biri aho bidakoreswha , turavuga duti aho nta kunyereza kurimo?”

Umugenzuzi w’imari ya Leta mu mwaka wa 2014/2015 yagenzuye ibigo bya Leta 157.Muri byo 50 nibyo byagaragaweho gukoresha neza ingengo y’imari byahawe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. uyu nawe asigaye ameze nkuwishakira umwanya muri poltike kko ibibabaje abaturajye sindabona abivuga narimwe turamburwa ubutaka ntitwisyurwe kubera ko ari reta ntavuge ubundi akuva ibidafite akamaro

Tanga Igitekerezo