Banki ya Uganda igiye kwiyoborera ‘Crane Bank’ kubera ibihombo bikomeye

1

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukwakira 2016, nibwo Banki Nkuru ya Uganda yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuba iyoboye Banki ya Crane Bank Ltd ya Uganda kubwo kubura Imari fatizo ndetse n’ibihombo byashoboraga no guhungabanya ubukungu bw’igihugu.

Ni mu itangazo iyi Banki yasohoye rigaragaza ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko Banki ya Uganda igenzuye Crane Bank Limited igasanga idafite imari ihagije bishobora no guteza ihungabana ku rwego rw’ubukungu bw’iki gihugu kuko imari shingiro ya Crane Bank yari imaze kujya munsi ya 50% yemewe n’amategeko bigaragaza igihombo gikomeye.

Guverineri wa Banki ya Uganda, Emmanuel Tumusiime-Mutebile, mu kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko iyi Banki isanzwe iri muri eshatu zikomeye izakomeza gukora ibikorwa byayo.

Yagize ati “Banki ya Uganda irahumuriza abaturage ko Crane Bank izakomeza guha Serivisi abayifitemo imari ndetse dufite icyizere ko ubukungu butazahungabana kubera iki kibazo”.

Mbere yuko icyi kemezo gifatwa byari byabanje guca amarenga aho kuwa Gatatu hari hagaragaye itangazo risaba abayifitemo amafaranga kuyakuramo yose ariko Banki Nkuru ya Uganda ikaza kurihakana ivuga ko atariyo yaryohereje.

Iki cyemezo cya Banki ya Uganda kandi cyasheshe ubuyobozi bw’iyi Banki uhereye ku muyobozi mukuru wayo ndetse n’Inama y’Ubutegetsi yose.Nyuma yibi kandi ngo hagiye gukurikiranirwa hafi icyaba kihishe inyuma y’iki gihombo kidasanzwe.

Ibi kandi ntibyabura guhangayikisha Abanyarwanda dore ko iyi Banki yatangiye no gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2014 aho ifite amashami abiri mu mujyi wa Kigali.

Gusa nanone itangazo ryasohowe na Banki nkuru y’u Rwanda ririho umukono wa Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, rigaragaza ko izi mpinduka zitazahungabanya imikorere ya Crane Bank yo mu Rwanda kuko igengwa kandi ikagenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda.

Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye Crane Bank ikorana n’abafatabuguzi bagera kuri 500,000 mu mashami agera kuri 46 mu gihugu cya Uganda.

Crane Bank, yatangiye mu mwaka wa 1995 ikaba izwiho gukorana n’abacuruzi baciriritse ikaba yari iri mu maboko y’umunyemari Sudhir Ruparelia nkuko bitangazwa na Reuters.

@Eric Birori

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo