Banki y’Igihugu yasabye ibigo by’imari gukorana n’ibimina

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yasabye ibigo by’Imari bitandukanye kwiga uburyo bakwegera ibimina kuko byagaragaje ko bishobora gutanga umusaruro mu kugabanya ubukene.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ‘Access to Finance Rwanda’ bwagaragaje ko mu bimina harimo umutungo munini ariko bikaba bitagira akamaro uko bikwiye kuko ababikora badakorana n’ibigo by’imari.

Ubu bushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka bwaje bwuzuzanya n’ubwatangajwe mu ntangiriro z’uyu mwaka aho bwose bugaragaza ko ibigo by’imari bikwiye kwegera amatsinda aciriritse bagakorana.

Ubu bushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko mu Rwanda hari ibimina bigera kuri 35 000 mu gihugu hose, bifite Abanyamuryango bagera hafi ku bihumbi 670 aho muribo bashoboye gukora ubwizigame buhwanye na miliyari 12 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda, bagurizanya angana na miliyari 11.

Gusa igiteye amakenga nuko byinshi muri ibi bimina bidakorana n’amabanki nubwo hari bamwe mu banyamuryango babyo baba bakorana nazo mu buryo butandukanye.Gusa ngo haramutse habayeho ingamba zifatika nta gushidikanya ko ibimina byagabanya ubukene biramutse bigobotswe na za Banki n’ibigo by’imari.

JPEG - 46 kb
Guverineri wa Banki y’Igihugu, John Rwangombwa,

Guverineri wa Banki y’Igihugu yagize ati “ Hari bafite igice cy’abantu ubushobozi buke, bashobora gushyira hamwe bakagera kuri byinshi, hari aho bagera ya mafaranga bishakamo akaba make ugereranyije n’inguzanyo baba bashaka kwaka mu kimina . Aho ibigo by’imari byagombye kuzamo kubafasha kugirango ayo mafaranga bizigamiye bayahuze nayo bakuye ahandi babashe kwiteza imbere”.

Rwangombwa yavuze ko nka Banki y’Igihugu igiye gukora ibishoboka aba bantu bakaba bagurizwa amafaranga avuye mu mirenge Sacco ndetse haba hari n’amategeko atabyemera akaba yahinduka.

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ni uko kugera ahakorera ibimina bisaba ubushobozi bwinshi ndetse hakaba nta n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwashyizweho ngo ibigo by’imari bibe byabona amakuru ku gihe y’imikorere y’ibimina.

Ubusanzwe ibimina biri mu gihugu ni byinshi ariko usanga nta musaruro munini uvamo kuko abaturage babitsaga amafaranga bakanaguza batagira imishinga bakora izabasha gutuma babasha kwizigama no kwishyura, ari na yo mpamvu byahombaga kuko abenshi baburaga amafaranga yo kwizigama cyangwa kwishyura inguzanyo.

Muri iyi gahunda kandi imiryango itagengwa na Leta ikaba isabwa kuzagaragaramo kuko ariyo igera aho Leta itagera hirya no hino mu gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo