Babujijwe kuvugurura inzu zabo ngo bakurikize igishushanyo mbonera batarabona

Bamwe mu baturage bafite amazu mu mujyi ka Kabaya mu murenge wa Kabaya ho mu karere ka Ngororero baravuga ko hashize imyaka ibiri barabujijwe kongera kubaka no gusana badakurikije igishushanyo mbonera nyamara ntacyo beretswe.

Kabaya ni agace kazwi cyane mu mateka y’u Rwanda mu yahoze ari Intara ya Gisenyi kuri ubu hakaba habarizwa mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.

Kabaya ni santire y’ubucuruzi imaze igihe dore ko yatangiye gukorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi mu mwaka wa 1966, ndetse bikaba bigaragarira ku jisho kuko inyubako zirimo n’isoko bishaje bihagaragara.

Bamwe mu bacuruzi bakorera muri ako gace baganiriye na Makuruki.rw badutangarije ko igituma Abanyakabaya batavugurura uyu mujyi wabo, ari uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabaya bwababujije kubaka andi mazu badakurukije igishushanyo mbonera ariko bakaba ntacyo babonye.

Uwitwa Majyambere Eliphas yagize ati “Abayobozi batubwiye ko ntacyo twakongera kuvugurura ku nzu zacu ngo tudakurikije igishushanyo mbonera, ikibazo dufite nuko n’icyo gishushanyo mbonera batacyitweretse ngo tugikurikize.”

Undi muturage witwa Mboneye Emmanuel nawe avuga ko n’ubwo nta nzu y’ubucuruzi afite ku Kabaya ariko nawe byamugizeho ingaruka kuko atemerewe kubaka mu kibanza cye kiri mu nkengero za Kabaya.

Yagize ati “Njye si ndi umucuruzi ariko mfite ikibanza hafi aho ntabwo nemerewe kucyubaka kuko sinzi niba igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kabaya gisobanura ko hazubakwa amazu yo guturamo.”

Iki gishushanyo mbonera kandi kigaragaza ko umuhanda uva ku Kabaya ujya mu mujyi wa Ngororero uzagurwa ari byo byatumye abaturage bafite amazu ku nkengero z’umuhanda (muri metero 20 uvuye ku muhanda) batemererwa kuyavugurura, kuyagurisha, cyangwa kuyatangaho ingwate muri banki.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kabaya Tuyizere Anastase nawe yemeza ko hashize imyaka ibiri abaturage babujijwe kongera kubaka badakurikije igishushanyo mbonera ndetse ko batigeze babasha kucyerekana kuko nta bushobozi bwo gukora amakarita yacyo bafite gusa ngo biri hafi gukemuka.

Yagize ati “ Nibyo koko umujyi wacu wa Kabaya ufite igishushanyo mbonera hashize imyaka ibiri gisohotse, birumvikana ko ugiye kubaka agomba kugikurikiza, gusa ntabwo twabashije kugishyira ku makarita ngo tukimanike ahantu hose kuko birenze ubushobozi bwacu, ariko ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire kiri kuyakora vuba aha tuzaba twayamanitse.”

Tuyizere yongeyeho ko kuba abaturage batererekwa igishushanyo mbonera bitababuza kubaka, ko bajya ku biro by’Umurenge bakareba umukozi ushinzwe ubutaka akabarebera icyo igishushanyo mbonera kivuga mu gace bashaka kubakamo.

Yagize ati “Abaturage bashaka kubaka baza ku Murenge tukabafasha. Igiishushanyo mbonera turagifite mu mashini, baza umukozi ushinzwe ubutaka akabafasha nta kibazo.”

Ku baturage bafite amazu ku nkengero z’umuhanda ngo bamaze kubarirwa, ngo nihaboneka amafaranga y’ingurane bazayahabwa bimuke.

Igishushanyo mbonera kigaragaza ko Umujyi wa Kabaya uzubakwa wimurirwa mu kandi kagali katari ako usanzwemo kubera ko ibipimo ngo byagaragaje ko ubutaka bw’aho umujyi usanzwe uri bworoshye cyane kandi bufite amazi menshi munsi yabwo.

N’ubwo bavuga ko igishushanyo mbonera cyababujije kubaka umujyi wabo hari n’abandi bavuga ko abavuka iyo bamaze kubona amafaranga bahita bajya gukorera mu mijyi itandukanye nka Rubavu na Kigali.

Muvunyi Arsene

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo