Ba rwiyemezamirimo bateye imbere bahawe umukoro ku bagitangira ishoramari

Lydie Hakizimana atanga impanuro kuri ba rwiyemezamirimo bato

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rurasaba ba rwiyemezamirimo bakoze ibikorwa bikabateza imbere kwibuka aho bavuye maze bakazamura bagenzi babo bagitangira guhanga imirimo.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje ba rwiyemezamirimo babarizwa mu ishami rya ba rwiyemezamirimo bakiri bato (Young entrepreneurs chamber) bagera ku 100 , n’abakozi b’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF).

Lydie Hakizimana ukuriye iri shami rya ba rwiyemezamirimo bato muri PSF, yasabye ko urubyiruko rwashyize mu bikorwa imishinga yarwo ndetse bikaruhira rukwiye gufasha bagenzi babo bagitangira kugirango iterambere rigere kuri bose.

Yagize ati: “Buri wese wihangiye umurimo ukamuteza imbere hari aho yatangiriye, dukeneye ko n’abagitangira bafashwa haba mu kwiteza imbere bo ubwabo ndetse no guteza imbere igihugu muri rusange”.

JPEG - 143.8 kb
Hahembwe imishinga yahize iyindi

Bucyana Patrick, uyobora ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo bakiri bato mu ikoranabuhanga, mu ijambo rye yatanze impanuro ko ushaka gukira akwiye guhanga umurimo uzagaragaza impinduka ku baturage benshi. Yagize ati: “Niba ushaka kuba umumiliyarideri, hanga umurimo uzagera kuri miliyari y’abantu ! ”.

JPEG - 73.9 kb
Bucyana Patrick

Muri iyi nama kandi hanahembwe imishinga itatu myiza mu rwego rwo gufasha ba nyirayo kuyishyira mu bikorwa.

Mu ntangiriro hari hatoranyijwe imishinga 10 igomba kuvamo 3 ihembwa, mu mishinga itatu yahembwe harimo uwa Ishemaryayo Jean Bovine wahawe amafaranga y’u Rwanda 200 000, hakurikiraho Ssennyonjo Saleh wahawe 150 000 na ho Nahabwe Bernard wahawe 100 000, bose bakaba bazanafashwa mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi mishinga

JPEG - 124.5 kb
Ishemaryayo Jean Bovine niwe wahawe igihembo nyamukuru
JPEG - 69.9 kb
Ssennyonjo Saleh
JPEG - 105.7 kb
Nahabwe Bernard
Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo