BNR yasabye za Banki n’ibindi bigo kwegera abakiriya aho kubategereza

Mu gihe urwego rw’imari mu Rwanda ruri mu bikorwa by’icyumweru cyo kuzigama, Banki Nkuru y’u Rwanda yasabye ibigo bikora mu rwego rw’Imari mu Rwanda kumanuka bikegera Abakiliya bikabakundisha ibikorwa byabo maze bakabona kubona urwunguko.

Ibi byavuzwe na Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), Monique Nsanzabaganwa, ubwo yatangizaga imurikabikorwa ry’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye no kwizigamira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nsanzabaganwa yavuze ko nubwo hari gahunda Leta ishyiraho nko kwiteganyiriza, kwizigamira n’ibindi bigamije gushishikariza abanyarwanda gukorana n’ibigo by’imari, ngo n’ibigo bitandukanye nk’amabanki biba bigomba kubigiramo uruhare ndetse bikereka ababigana ko na byo bifite ubushake.

Yagize ati: “Uruhare rwanyu rugomba kuzuzanya n’izo gahunda Leta ishyiraho. Hari ibisubizo byinshi haba mu buryo bw’ikoranabuhanga ni byiza cyane. Bigende bisakare tubyige, tubitinyuke”.

Visi Guverineri wa BNR yakomeje avuga ko ibigo bidakwiye kuvuga ngo umunyarwanda ntabagana ahubwo bakwiye kumva ko aribo bafite inshingano zo kubagana bwa mbere.

Yagize ati: “Twumve ko inshingano ari izacu zo kubagana (Abakiriya) no kubafasha kumva ibyiza birimo ku nyungu zabo kugirango baze bakoreshe Serivisi zacu natwe bituzanire inyungu, ariko atarizo tugiye tugaragaza mbere.”

Nsanzabaganwa yagize ati: “Dufite rero intego yo kugirango tuzamure uburyo bwo kuzigama, hari gahunda nyinshi igihugu kigenda gishyiraho nk’ubwiteganyirize bw’izabukuru, kugirango nubwo waba utari umukozi wa Leta habe hagira uburyo ibyo bintu byashoboka”.

Gusa Avuga ko bisaba kuzigama ufite intego aho iyo udafite intego no kwizigamira utabishobora kuko birimo kwigomwa.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mpera za 2015, bwagaragaje ko Abanyarwanda bizigama ari 12% aho hakiri icyuho gikomeye ugereranyije n’ibyo u Rwanda rwiyemeje.

Ubundi bushakashatsi bwa ‘Access to Finance’ kandi bwagaragaje ko iyo ufashe umuntu ku giti cye abantu 86% bizigamira mu buryo butandukanye ariko amafaranga bazigama aba make ndetse atabyara inyungu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo