Ambasaderi wa EU mu Rwanda yarushimiye ko rwanze kuzarira nk’u Burundi na Tanzaniya

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi mu Rwanda Micheal Ryan yashimye u Rwanda intambwe rwateye rukemera gusinya amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubukungu hagati y’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU) mu gihe u Burundi na Tanzaniya byo bigikomeje kwinangira gusinya aya masezerano.

Mu mwaka wa 2007, ni bwo hemejwe amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubukungu hagati y’umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi ndetse n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba [Economic Partnership Agreement (EPA)], gusa kugeza ubu u Rwanda na Kenya ni byo bihugu byagaragaje ubushake bwo gusinya aya masezerano mu gihe Tanzaniya n’u Burundi byo byayamaganiye kure.

Impamvu Tanzaniya n’u Burundi bitanga yo kudasinya aya masezerano ngo ni uko kuba Ubwongereza bwaravuye mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi bishobora kugira ingaruka ku bukungu bwawo zikazanagera ku bihugu bigize EAC mu gihe aya masezerano yaba asinywe.

Mu Kiganiro ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi yahaye abanyamakuruyari ubwo yari amaze kuganira na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko w’u Rwanda, Michela Ryan yashimye u Rwanda kuba rwarafashe iya mbere mu gusinya aya masezerano avuga ko afitiye inyungu ikomeye umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba nubwo hari abatarabyumva.

Yagize ati: “Ntewe imbaraga cyane n’intambwe y’u Rwanda n’iya Minisitiri w’Ubucuruzi Francois Kanimba, barabishaka cyane, na Kenya na yo ni igihugu kidashaka guhomba gusinya aya masezerano. U Rwanda ruri gukora akazi gakomeye.

Ambasaderi Micheal Ryan yavuze kandi ko ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi nta mpamvu bifite zo kwanga gushyira umukono kuri aya masezerano kuko ngo impungenge bafite zo kuba hari abashoramari b’abanyaburayi bashobora kubatwara amasoko, byizweho ku buryo batazabihomberamo.

Yagize ati: “Hari ibyo bibaza kandi bibateye impungenge, kandi ndatekereza ko twakoze buri kimwe mu gukuraho izo mpungenge. Izo mpungenge zirimo imbaraga z’abashoramari bo mu Burayi bashobora gutwara isoko abo muri EAC, ariko hari ingamba nyinshi mu kurinda abacuruzi b’abanyatanzaniya, abarundi, abagande, abanyakenya ndetse n’abanyarwanda, rero nta kintu cyo gutinya gihari, inama nagira abakuru b’ibihugu ni uko bayasinya.”

Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda na we aherutse kuburira ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba bidashaka gushyira umukono kuri aya masezerano avuga ko bishobora kuzicuza mu gihe bitayasinye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo