Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yaburiye ibihugu bya EAC ko bishobora kwicuza bikomeye

2

Ambasaderi William Gelling uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda

Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda William Gelling aravuga ko ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) biramutse bifashe icyemezo cyo kudasinya amasezerano y’ubufatanye n’umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi mu byerekeye ubucuruzi byaba ari icyemezo kibi kandi ko bazicuza mu bihe bizaza.

Nk’uko Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda William Gelling yabitangarije ikinyamakuru The East African, yavuze ko gusinya aya masezerano ngo bifitiye inyungu ibihugu bya Afurika y’I Burasirazuba bifite intego yo kuba mu bihugu bifite ubukungu buringaniye (middle income economy) kuko ngo ayo masezerano yazabafasha kugera ku isoko ry’u Burayi.

Yagize ati “Impamvu dushyigikiye EPA (aya masezerano) cyane ni uko ari umushinga mwiza by’umwihariko ku bihugu bya EAC. Ku gihugu icyo ari cyo cyose giteganya kugira ubukungu buringaniye (middle inocme economy) mu myaka 5 iri imbere, ibi bitanga amahirwe akomeye yo kugera ku isoko ry’ i Burayi.”

Ambasaderi William Gelling akomeza avuga ko bazakomeza gusobanurira ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’i burasirazuba inyungu bifite muri uyu mushinga ndetse ko biramutse bitemeye gisinya aya masezerano y’ubufatanye byaba ari ibintu bibabaje cyane ndetse byo kwicuza.

Mu cyumweru gishize Tanzaniya yavuze ko itazasinya amasezerano y’uyu mushinga ivuga ko kuba Ubwongereza bwaravuye mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi bishobora kugira ingaruka kuri aya masezarano.

Iki gihugu kandi cyavugaga ko ibihugu byo muri uyu muryango w’ibihugu by’uburayi byifuza kujya bitwara umutungo w’ibihugu byo muri EAC iwabo ubundi inganda zo muri ibi bihugu (EAC) zidasigara amara masa.

Kugeza ubu uyu mushinga ushyikigikiwe n’ibihugu 2 byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba ari byo u Rwanda na Kenya.

Ambasaderi William Gelling avuga ko n’ubwo ubwongereza bwatoreye kuva mu muryango w’Ubumwe bw’i Burayi, budashobora gusinya amasezerano y’ubucuruzi n’ibindi bihugu byo hanze y’umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi.

Gusinya aya masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi hagati y’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba byagiye bisubikwa kuva muri 2007.

Biteganijwe ko aya masezerano aramutse asinywe yashyiraho uburyo bw’imikoranire hagata y’iyi miryango mu bucuruzi aho hazanakurwaho imisoro ku bicuruzwa byinjira muri iyi miryango yombi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo