Amateka y’ishyamba rya Nyungwe ribitse umutungo wihariye ku Rwanda

2

Nyungwe ni ishyamba rigari ribarizwa mu burengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda, ni ryo shyamba rinini u Rwanda rufite, ubu iri shamba rimaze imyaka 11 rigizwe pariki. Uretse kuribona ariko abenshi ntibazi inkomoko yaryo n’amateka rifite ndetse n’umutungo wihariye ribitse .

Makuruki.rw mu kigabiro kirambuye yagiranye na Rugerinyange Louis, umuyobozi wa pariki ya Nyungwe, yatubwiye amateka y’iri shyamba ndetse n’umutungo waryo.

Yatangiye atubwira igihe iri shyamba ryatangiye kugaragazwa nk’iryatanga umusaruro n’uwavumbuye iryo banga.

Ati:”Nyungwe ubundi mu mwaka wa 1933 abakoroni bayigize icyanya ntakomwa ariko harimo ibintu bimwe na bimwe byari byemerewe gukorerwamo nk’uduce bacukuragamo ndetse no gusarura ishyamba bashaka ibiti byo kubaza ariko hari amategeko abigenga.

Mu mwaka wa 1980 abashakashatsi b’abanyamerika baje mu Rwanda kureba umutungo uba muri iri shamba, ni na bwo hatangiye ibikorwa byo gushaka kuyibungabunga. Mu mwaka wa 1988 ni bwo icyari ORTPN( yari ishinzwe ubukerarugendo) yaje muri Nyungwe ubwo hatangizwaga ubukerarugendo ubwo batangira kuyibungabunga ndetse no gushaka kuyiteza imbere.

Mu mwaka wa 2003 ni bwo leta yabonye ko Nyungwe yaba inkingi y’iterambere, ni bwo batekereje ko Nyungwe yakomezwa igatezwa imbere. Ubwo mu mwaka wa 2005 ni bwo itegeko ryatowe rikora Nyungwe nka pariki. “


Rugerinyange Louis umuyobozi wa pariki y’igihugu ya Nyungwe.

Rugerinyange avuga ko umutungo iri shyamba ryari rifite ari wo watumye barigira icyanya ntakomwa kugira ngo utangire kubungabungwa.

Yagize ati:”Mu by’ukuri abayigize icyanya ntakomwa ni abakoroni bategekaga icyo gihe mu Rwanda. Bararebye babona ko Nyungwe ikwiye kubungabungwa kubera ubukungu bwari burimo kuko hari ibyari byemerewe gukorerwamo nko gucukura no kubaza (Soma uti "kubaaza").”

Nyungwe ifite imitungo y’umwihariko harimo n’itaba ahandi ku Isi.

Umuyobozi w’iyi pariki yakomeje abwira Makuruki.rw ko iri shyamba rigize pariki ayobora ririmo amoko menshi y’imitungo itaba ahandi harimo inyamaswa n’ibimera ndetse harimo n’indabyo zitaba ahandi ku Isi.

Ati:”Dufite amoko ya Maguge 16 agize 20 ku ijana(20%) y’amoko ya Maguge aboneka muri Afurika, dufite inyoni zitandukanye, dufite inyoni 303 kandi ubwo bwoko 27 ni ubwoko usanga hano muri aka gace ka Nyungwe. Ariko ubwo dufite n’umwihariko, dufite icyo nakwita umwihariko, dufite indabyo zitwa Orikide(orkid) izo ndabyo dufite amoko 200 arenga ariko ejobundi twaravumbuye dusanga hari amoko 4 akivumburwa ataraboneka ahandi ku Isi”


Zimwe mu nyamaswa ziba muri Nyungwe

Iri shyamba rifite zahabu nk’uko bikunze kuvugwa?

Ni kenshi hagiye havugwa ko iri shyamba ari ko gace mu Rwanda gafite zahabu nyinshi n’ubwo idacukurwa. Uyu muyobozi nawe arabyemeza gusa ngo ntibazi ingano yayo.

Yagize ati:”Mu by’ukuri zahabu ishobora kuba irimo kubera ko dufata abacukuzi benshi baje gucukura zahabu, ariko ntabwo tuzi uko ingana kandi cyera hari udasantere muri Nyungwe bacururizagamo Zahabu.”

N’ubwo harimo zahabu, n’andi mabuye y’agaciro ahenze ariko ibi byose ntibyemewe kubicukuramo ahubwo Leta yahisemo kuyiharira abaza gusura ibyizanyaburanga birimo bagasiga amadovize nk’uko umuyobozi wayo akomeza abivuga.

Ati: "Bimaze kuboneka ko ifite ubukungu bwinshi, ni ho babonye ko yaba pariki ikongerwa imbaraga zo kuyibungabunga ndetse no kuyiteza imbere, igihe rero yabaye pariki ibikorwa byemerewemo ni ibikorwa by’ubukerarugendo, ubukanguramba ndetse no kwiga ndetse n’ubushakashatsi, ubwo rero ubucukuzi ntabwo bwemewe muri icyo cyanya ntakomwa cya pariki ya Nyungwe ndetse no kubaaza cyangwa gutema ibiti ntabwo byemewe nabyo .”


Iki ni ikiraro gica mu kirere gifasha abantu kureba ibiri muri iri shyamba

Kugeza ubu Nyungwe irarinzwe bikomeye kuko no ku wa gatanu tariki ya 12/8/2016 hatwitswe amahembe y’inzovu yambuwe abahigi ndetse n’imitego bakoreshaga kimwe n’ibindi bakoresha bangiza iri shyamba. Nyungwe yahoze irimo inyamaswa nini nk’Inzovu ariko zose ziza gupfa kuko iya nyuma yabayemo yapfuye mu mwaka wa 1999.


Mu ishyamba hagati usangamo abashinzwe umutekano


Ndetse n’abakora isuku mu mihanda yaryo

MUSABIREMA Alexis

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo